Katabagemu: Ubutaka buto butuma batorora inka

Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Katabagemu bavuga ko kugira ubutaka buto bituma batabasha kubukoreraho ubworozi bw’inka, ubuyobozi bwo busanga iyi myumvire ishaje kuko ngo korora bitagombera urwuri, ahubwo n’ubwatsi bwahinzwe ku mirwanyasuri bushobora gutunga inka bakabona amata n’ifumbire.

Umurenge wa Katabagemu ahanini abawutuye batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bw’amatungo magufi cyane ingurube. Nta bworozi bw’inka buhagaragara cyane uretse igice cy’inzuri cyegereye umurenge wa Karangazi.

Abaturage ngo ntibabasha korora inka kubera amasambu mato atavamo urwuri.
Abaturage ngo ntibabasha korora inka kubera amasambu mato atavamo urwuri.

Barijyane Damien atuye mu kagari ka Katabagemu akaba ari umuhinzi. Avuga ko impamvu batorora inka ari uko bafite ubutaka buto inka itabona ibiyitunga bityo bagahitamo korora ihene n’ingurube kuko bidakenera ubwatsi bwinshi.

Iyi myumvire ariko ngo irashaje ugereranije n’aho igihugu kigeze mu iterambere. Dusabemungu Didas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu, avuga ko korora bitagombera kuba ufite urwuri kuko ubwatsi bushobora guhingwa ku mirwanyasuri bugahaza inkabityo amata akaboneka ndetse n’ifumbire bikarushaho kunoza imirire no kongera umusaruro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Katabagemu avuga ko ubwatsi buteye ku mirwanyasuri bwahaza inka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu avuga ko ubwatsi buteye ku mirwanyasuri bwahaza inka.

Uyu muyobozi akomeza ashishikariza abaturage babishoboye gukora ingendoshuri mu karere ka Gicumbi aho ubworozi bwo mu kiraro bwateye imbere kuko byabafasha guhindura imyumvire yabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Katabagemu ubu ngo bwihaye ingamba zo gukangurira abaturage korora inka kuko yabunganira mu kunoza imirire y’abana babo no kubona ifumbire y’imborera, ndetse n’ahataragera umuriro w’amashanyarazi bakaba babona ingufu z’amashanyarazi za (Biyogazi) Biogas ikomotse ku mase y’inka.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka