
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko mu minsi icyenda, inka esheshatu zo muri uwo murenge zari zimaze gupfa.
Dr Samson Ntegeyibizaza, umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangarije Kigali Today ko ibizamini byagaragaje ko izo nka ziri kwicwa n’indwara yitwa ubutaka.
Agira ati “Mu nka zimaze gupfa, twapimye ebyiri kandi dusanga ari iyo ndwara yazihitanye. Iterwa n’agakoko gashobora kuba mu gisambu imyaka igera ku ijana nyuma y’uko haba haramenetse amaraso y’indi nka yari irwaye iyo ndwara.”
Akomeza avuga ko iyo inka irishije ahari utwo dukoko, ihita ipfa nta bindi bimenyetso byihariye bimara umwanya ibanza kugaragaza kuko utwo dukoko tugira ubumara bukomeye.
Yongeraho ko, mu guhangana n’iyo ndwara bari gukingira inka. Ahamya ko batangiye gukingira inka zo mu Murenge wa Mubuga n’izo mu mirenge bihana imbibi. Abwira aborozi kandi ko bakwirinda kuragira mu gasozi.
Dr Ntegeyibizaza avuga ko inka bigaragaye ko yishwe n’iyo ndwara, igomba guhita itwikwa.
Aborozi bavuga ko bahora bakangurirwa gukingiza inka ariko bamwe ntibabyitabire; nk’uko bivugwa na Ndayizeye Gedeon.
Agira ati “Ibi byose bihabwa icyuho no kutitabira gukingiza inka zacu kuko ubundi byakabaye buri mwaka. Ariko n’ubuyobozi sinabura kubutunga urutoki nk’abashinzwe kutureberera, usanga bibuka kutubwiriza gukingiza iyo hari indwara runaka yadutse iwacu cyangwa mu baturanyi.”
Mugenzi we witwa Mungwarakarama Eugene avuga ko kubera gukuraho gahunda zo kuragira ku gasozi, bigorana kugeza inka aho zikingirirwa.
Agira ati “Inka z’iki gihe ziragorana kubera kororerwa mu biraro, iyo uzisohoye, kuzigeza aho zikingirirwa zirakugora, ntiziba zizi kugenda. Kandi iyo usabye veterineri kuza kuyikingirira mu rugo agusaba kumutegera moto.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois yongera kwibutsa aborozi ko kuragira ku gasozi bibujijwe. Aho ngo byaba bikorwa ni uguca ubuyobozi mu rihumye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Napfushije eshatu mucyumweru mumurenge Wa Ruganda akagari ka Biguhu babica amazi,kubera dutuye mumisozi miremire ,imihanda mikeya, umuriro kuri centre y,umurenge gusa, biragoye kumenya amakuru cg kuyatanga ariko kuri ako gace hapfuye inka nyinshi cyane mvuye aho nkorera Kayonza nsanga birakomeye ntabariza abaturage nifashishije moto doreko igera kukarere uvuye aho Biguhu iguciye 8000frw kugenda gusa,ibaze kugaruka! inzego z,ubuyobozi nizegere abaturage nubwo kuhagenda bigoye.