Kamonyi: Imizinga yagitse mu biti imuha ibiro 300 by’ubuki ku mwaka
Uwambajimana Felicien wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, yagitse imizinga y’inzuki mu biti by’amashyamba ya Leta no mu by’abaturanyi. Mu gihe cy’umwaka akuramo ibiro birenga 300 by’ubuki.
Uyu mugabo ngo yatangiye aboha imizinga akayigurisha n’abandi kuko nta biti yari afite byo kuyihagikiramo. Nyuma yaje kugira igitekerezo kuyijyana mu mashyamba ya Leta, akagura n’ibiti by’imivumu by’abaturanyi, na we akajya ahagikamo imizinga ye.
Avuga ko uwo mwuga umwinjiriza amafaranga menshi kandi nta gishoro aba yatanze kuko imizinga akoresha ari we uyibohera, inzuki yorora zikaba zitunga; ubundi akabifatanya n’akazi ko guhinga, kuboha imizinga agurisha n’abandi, agakora n’ibiraka byo gubahakurira ku mafaranga.

Uyu mugabo ukoresha imizinga ya Kinyarwanda ariko uko abonye uburyo agenda aguriraho iya kijyambere akaba amaze kugura igera ku 10 ariko ngo kuba nta mashini yo kumufasha guhakura muri iyo mizinga, nta musaruro wa yo aratangira kubona.
Ubuki ahakura abugurisha n’abaturanyi, ku mafaranga 2500 ku kiro, mu cyumweru agurisha hagati y’ibiro 7 na 10. Ayo mafaranga umufasha kubona ibyo urugo rukeneye, birimo ubwishingizi mu kwivuza bw’umuryango, ibyo kurya ndetse no kwishyura ababafasha mu buhinzi.
Uwambajimana yagika imizinga ye mu mashyamba ya Leta ya Rwabashyashya, Kiboga, Kajevuba, na Masaka. Ngo nubwo amwe muri ayo mashyamba aherereye kure y’aho atuye, nta kibazo cyo kuba bamwiba agira, nta bantu benshi bazi guhakura imizinga iri mu kirere.

Umwuga w’ubuvumvu awukomora ku babyeyi be, kuko ngo yafashaga se na sekuru kuboha imizinga, kwagika no guhakura; amaze kuba umusore mu 1995 na we atangira kuwukora nk’umwuga. Kuri ubu imirimo imwe n’imwe ayifashwa n’umugore we.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nashakaga kumenye neza iby’inzuki n’imizinga.murakoze.ntuye muri KAMONYI rugarika sheli GATOVU.
Ngeze kuri cite yanyu iranshimisha none nagira ngo mbibarize uko imizinga ya kijyambere igura n’uko inzuki zijyamuriyo mizinga
Murakoze
Tukwifurije akazi kezaFelicien, umwuga w’ubuvumvu uzagutunga icyangombwa ni uko uwuha agaciro gusa.
Amahirwe masa.