Kamonyi: Girinka yatumye babaho neza kurusha bamwe mu bahembwa umushahara

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bahawe inka muri gahunda ya Girinka baratangaza ko biteje imbere ku buryo hari abageze ku rwego rwo gutanga imirimo mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Umuryango wa Ngendahimana uvuga ko inka bahawe izatuma bavugurura urugo rwabo
Umuryango wa Ngendahimana uvuga ko inka bahawe izatuma bavugurura urugo rwabo

Abahawe inka bavuga ko bashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wazanye gahunda ya Girinka nta kuvangura kuko byatumye imibereho yabo ihindura isura, imiryango yabo ikaba ibayeho neza.’

Habumuremyi Jean, umwe mu bahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ubuzima bwe bumeze neza ku buryo atabura kuvuga ko hari abakorera umushahara arusha kubaho neza.

Habumuremyi avuga ko yahawe inka mu zatanzwe mbere gahunda itangizwa muri 2006, icyo gihe akaba yari atunzwe no guhingira abaturanyi.

Inka ye yamubyariye kane maze aheraho yiteza imbere ubu akaba ari umuhinzi mworozi wabigize umwuga asezerera guhingira abaturanyi ahubwo atangira guha abandi akazi.

Habumuremyi avuga ko nibura abaze mu mafaranga iyo nka yamugejeje ku gishoro cya miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda akagura imirima ahingaho ikawa, urutoki, n’ibishyimbo.

Agira ati, “Buri mwaka nihaga intego y’icyo ngomba gukora nsezerera nyakabyizi, mbasha kugenda nzamuka, ku buryo muri 2019 naguye aho ntuye nkaba ngiye kuhashyira ibikorwa by’ubworozi bwa Kijyambere bw’inka n’ingurube”.

Yongeraho ati, “Ndi umuhinzi wabigize umwuga kuko mbasha kwihaza ngasagurira n’isoko ku myumbati mpinga, ibishyimbo n’ikawa, Girinka yatumye mbasaha kubona ifumbire, ngenda ngura imirima ngenda niteza imbere urabona aho ntuye ko hameze neza kandi nta kazi ka Leta ngira”.

Umuryango wa Ngendahimana Heshimu wahawe inka ikaba imaze kubyara rimwe na wo uhamya ko abana bamerewe neza kuko babona amata, ifumbire ikaba yaratumye umusaruro wabo wiyongera ku buryo bayitezeho iterambere rirambye.

Umugore wa Ngendahimana avuga ko hari icyizere cyo kwiteza imbere kuko nibamara kwitura bazatangira kujya bagurisha izikomoka kuri iyo nka bagakora ibyo bakeneye.

Agira ati, “Nk’ubu urugo rwanjye ntirwubatse nimara kwitura nzatangira kugurisha iyayo yenda nubake uru rugo, naho ku musaruro, wariyongereye kubera ifumbire, nk’aho nasaruraga 50kg ubu ndasaruraho hafi 100kg ku bishyimbo no ku myumbati umusaruro wariyongereye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka hamwe mu hatanzwe inka nyinshi avuga ko kugira ngo gahunda ya Girinka igende neza abazihabwa batoranyirizwa mu nteko z’abaturage hakabaho gutombora umuntu akazahabwa inka nta ruswa ibayeho cyangwa ubundi buriganya.

Agira ati “Tugeze ku rwego rwo gutoranya abantu batanu kuri buri mudugudu buri mwaka bagatombora bakajya bakurikirana mu guhana inka, bigatuma nta buriganya bubamo ari nako bagenda bagabirana”.

Akarere ka Kamonyi nibura kamaze gutanga inka mu midugudu yose isaga 300 zibarirwa mu bihumbi 10 kandi gahunda ikaba ikomeje, ubuyobozi bukaba busaba abahabwa izo nka gukomeza kuzitaho kugira ngo zirusheho kubateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka