Kamonyi: Bamaze guhindura imibereho kubera “Gira inka”

Kuva mu mwaka wa 2006, gahunda ya Gira inka itangiye mu gihugu hose, inka zatanzwe mu karere ka Kamonyi zirasaga ibihumbi bitandatu. Abazihawe bahamya ko zabahinduriye imibereho kuko amata zikamwa yongereye intungamubiri mu byo barya, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi uriyongera kubera ifumbire.

Nyandwi Ismael wo mu kagari ka Kagina, mu murenge wa Runda, avuga ko guhabwa inka byamufashije guhindura imibereho y’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batanu. Ngo inka bafite ibyaye kabiri yabahaye amata, ibaha n’ifumbire yo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Bahamya ko gira inka yabahinduriye imibereho.
Bahamya ko gira inka yabahinduriye imibereho.

Nyandwi akomeza avuga ko inyana yavutse mbere yayituye, kuri ubu akaba yoroye inka ze ebyiri kandi mbere atari yarigeze yorora. Arashimira guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame yazanye gahunda yo gutanga inka kuko yatumye abaturage benshi bava mu bukene.

Aragira ati ”mbere wasangaga hari abaturage bakennye badashobora no kujya mu murima ngo basarure kubera ko kudafumbira byatumaga barumbya. None kuri ubu ifumbire yarabonetse ku buryo umworozi asagura n’iyo kugurisha.”

Bagahirwa Marceline, utuye mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, nawe ahamya ko guhambwa inka byamufashije guhindura imibereho. Avuga ko mbere yabagaho yigigunze , atagira kirengera ariko inka yahawe yamufashije kugira ubuzima bwiza.

By’umwihariko Bagahirwa arashima ko abaturage babonye amata, bityo umubare w’abana bagira ikibazo cy’imirire mibi ukaba waragabanutse.

Nko mu kagari ka kagina, Umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques, atangaza ko habarirwaga abana 300 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko nyumaa yo kuhatanga inka zigera kuri 20, no kubatoza kuboneza imirire bahinga uturima tw’igikoni; umubare w’abana bafite imirire mibi ussigaye ku 10.

Abaturage kandi bahamya ko Gira inka ifasha mu guhuza no gusabana ku baturage. Ngo iyo bagabiranye inka, baba batsuye umubano n’ubucuti mu bagize imiryango ya bo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka