‘Jersey’, inka zishobokanye n’aborozi bafite ubutaka buto

Hari aborozi bashima inka zo mu bwoko bw’Injeresi (Jersey), bavuga ko zibereye kororwa n’Abanyarwanda, kuko ngo zirya bike kandi zigatanga umukamo mwinshi.

Inka yo mu bwoko bwa ‘jersey', amahitamo ku bworozi bukorewe ku butaka buto
Inka yo mu bwoko bwa ‘jersey’, amahitamo ku bworozi bukorewe ku butaka buto

Igereranya impuguke z’umushinga “Send a cow’ na bamwe mu burozi bakoze, rigaragaza ko uko imyaka igenda ishira, ubwiyongere bw’abaturage butuma nta butaka buzaboneka bwo kororeraho.

Bavuga ko inka za ‘Jersey’ zidashobora kubura ubutaka zororerwaho zigereranyijwe n’ubundi bwoko bw’inka nka Ankole z’inyarwanda cyangwa Ifirizoni (Frisonne).

Umuhinzi-mworozi wo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, Ngendahayo Jean-Damascene avuga ko yoroye ubwoko bw’inka bwose, ariko ntacyo yabona agereranya na ‘Jersey’.

Agira ati ”Frisonne ishobora kurya ibiro nka 300 by’ubwatsi ku munsi, ariko Jersey ikarya ibiro 100 gusa. Wajya ku mukamo ugasanga zose zikakamwa kimwe”.

“Icyakora ‘jersey’ jyewe mfite ishobora kuba isigaje nk’amezi abiri ngo ibyare, ariko ikageza icyo gihe igikamwa litiro 13 ku munsi, naho ‘frisonne’ yo iyo yimye amata aregenda rwose (ihita iteka)”.

Akomeza avuga ko inka y’inyarwanda nayo ikenera ubwatsi bwinshi kandi igakamwa amata make ‘litiro zitarenga ebyiri ku munsi’.

Inka yo mu bwoko bwa ‘jersey’ kandi ngo irakomera ku buryo idapfa gufatwa n’indwara iyo ari yo yose, kandi ikagira amata akomeye (atameze nk’arimo amazi).

Ngendahayo avuga ko afite ubutaka bungana na hegitare imwe ahingamo urutoki akanororeraho inka za ‘jersey’ eshatu, kandi umwaka wose ukarinda urangira nta handi akuye ubwatsi.

Undi mwihariko wa ‘jersey’ ngo nuko inyana yayo ishobora kwima(gutwita) igeze ku mezi 15 y’ubukure, mu gihe iya ‘frisonne’ yima ku mezi 18, naho inyarwanda ikima hashize imyaka ibiri.

Gusa nanone ‘jersey’ zirahenda kuko inyana iri mu gihe cyo kwima ngo ishobora kugurwa kugera ku ibihumbi 600Frw kimwe nka frisonne, mu gihe inyarwanda itarengeje ibihumbi 200Frw.

Umuyobozi w’umushinga “Jersey inka nziza” ukorera mu muryango “Send a cow”, Valens Kanakuze asobanura ko jersey izakemura ikibazo cy’imirire ibura ry’amata n’ifumbire hamwe n’ubuso buto bw’ubutaka mu Rwanda.

Ati ”Umubare w’inka usigaye ari umutwaro ku bantu bafite ubutaka buto kandi bugenda burushaho kugabanywa, ubu rero ni uguhitamo kugira nkeya ariko zitanga umusaruro mwinshi.

“Umworozi wagabuye neza ashobora kuzamuka akagera kuri litiro 20 z’amata ku munsi zivuye ku nka ya ‘jersey”.

Avuga ko mu myaka ibiri ishize bateye intanga za ‘Jersey’ mu nka ibihumbi 100 z’aborozi b’i Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, ariko izashoboye kwima zingana na 60%.

Avuga ko kuva mu mwaka wa 2019-2021, bagiye kongera gutera intanga za ‘jersey’ izindi nka ibihumbi 100, ariko urugero rw’izishobora kwima rukaziyongera kugera kuri 75%.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), igaragaza ko u Rwanda rwari rworoye inka miliyoni 1.4 muri 2015, ziza kugabanuka zisigara ari miliyoni 1.160 muri Kamena 2018.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri RAB, Dr Isidore Gafarasi avuga ko ibi byatewe n’uko aborozi barushaho kugabanya umubare w’inka zidatanga umusaruro, bazisimbuza inka nke ariko zitanga umusaruro mwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka