Iyo imbwa z’inzererezi zirumye umuntu bibazwa nde?

Mu mezi atatu ashize, abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, batangaje ko hari abantu bagera kuri 40 bamaze kurumwa n’imbwa zikabakomeretsa.

Imbwa z'inzererezi iyo zirumye umuntu ntahite avurwa ashobora no gupfa
Imbwa z’inzererezi iyo zirumye umuntu ntahite avurwa ashobora no gupfa

Izo mbwa z’inzererezi zarumye abantu mu Mirenge ya Rangiro, Cyato na Kirimbi yose ikaba ari imirenge y’Akarere ka Nyamasheke. Nyuma yo kurumwa n’imbwa, abo zakomerekeje bose bajyanwaga ku Bitaro bya Kibogora, bose bakaba barakize ku buryo bushimishije.

Mpinakarenge Samuela, ari we uheruka kurumwa n’imwe muri izo mbwa z’inzererezi imusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Cyato, yamurumye ku itariki 14 Mata 2020.

Dr. Saratiel Kanyarukiko, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, yavuze ko mu gihe umuntu urumwe n’imbwa atavuwe vuba bishobora kumuviramo no gupfa.

Yagize ati “Samuela Mpinakarenge yashyizwe mu bitaro ku itariki 14 Mata 2020, yari afite ibikomere nyuma yo kurumwa n’imbwa z’inzererezi. Umuntu urumwe n’imbwa, bishobora kudahita bigaragara ko ubuzima bwe buri mu kaga, ariko iyo atavuwe vuba hashobora kuzamo ibindi bibazo bikomeye byamuviramo n’urupfu”.

Ati “Izo ni imbwa zatawe na ba nyirazo, ntizikingiwe, ubwo rero ziba zishobora kuba zifite za ‘bacteries’ zitera indwara zituruka ku kurumwa n’imbwa. Izo ndwara rero ni mbi, ni yo mpamvu abarumwe n’izo mbwa duhita tubakingira”.

Izo mbwa z’inzererezi ziruma abantu ziturutse mu buhuru, zikabakomeretsa, hari n’ubwo ziruma amatungo yo mu rugo nk’ihene, inkoko, cyangwa se zigatwara n’ibiribwa, nk’uko Kanyarukiko abivuga.

Mu mwaka wa 2010, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda igomba kubahirizwa n’abatunze imbwa ndetse n’abifuza kuzitunga bose, ariko kuva icyo gihe ubona ayo mabwiriza yarashyizwe mu bikorwa ku rwego rwo hasi cyane. Ni yo mpamvu habaho izo mbwa z’inzererezi.

Muri Kigali imbwa igomba kwambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero, kandi umuntu wese uyitunze agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka.

Mu bice by’icyaro no mu mujyi mito y’u Rwanda, abatunze imbwa bagomba kuzimenyekanisha kuri sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa se ku munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ubegereye.

Ingingo ya 8 y’iteka rya Minisitiri n⁰009/11.30, ryo kuwa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, iteganya amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa.

Mu mijyi, ibyemezo byo mu ngingo ya 4 n’iya 5 z’iri teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera, uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ku munsi, yo kuzirinda no kuzigaburira. Iminsi igenwe yo gusaba gusubizwa imbwa ifunze ni itatu.

Ikindi kivugwa muri iryo teka ni uko imbwa ifashwe izerera itagira nyirayo iraswa n’abashinzwe iby’ubworozi babifashijwemo na Polisi.

Mu rwego rwo kurwanya izo mbwa zizerera, ku itariki 14 Mata 2020, abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke batangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwica izo mbwa z’inzererezi bakoresheje uburozi.

Kugeza ubu, ngo hakaba hamaze kwicwa imbwa 16 zirozwe nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’ako Karere, Mukamasabo Appolonie.

Agira ati “Twakoranye na RAB mu kuroga izo mbwa, ubu hamaze gupfa 16, kandi kuzihiga birakomeje. Ntituzi neza aho zituruka, ariko zishobora kuba zituruka muri utu turere twacu cyangwa mu baturanyi”.

Arakomeza ati “Abarumwe n’izo mbwa z’inzererezi ni abo mu Mirenge ya Cyato, Kirimbi na Rangiro yose ituranye n’ishyamba rya Nyungwe, gusa ntizajya muri Nyungwe ntizabonamo icyo kurya. Zijya mu bihuru byegereye ingo, aho zibona ibyo kurya”.

Mukamasabo yongeyeho ati “Twizeye ko izo mbwa tuzazica mu gihe gito gishoboka, ariko dufite imbogamizi y’imvura.Iyo imvura iguye ifungura uburozi batega imbwa, bityo bukaba butazica. Uburyo bwiza bwo kuzica ni ukuzitega mu gihe cy’izuba”.

Ati “Aboroye imbwa bagirwa inama yo gukingiza imbwa zabo, abavuzi b’amatungo barahari guhera ku mudugudu kugeza ku murenge. Naho ubundi imbwa yose izerera izicwa kandi ba nyirazo baramutse bamenyekanye babifungirwa cyangwa bakabihanirwa”.

Imbwa z’inzererezi zikomeje kuruma abantu, nyamara hari amabwiriza yashyizweho n’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse na Polisi y’Igihugu, avuga ko imbwa zikwiye kwitabwaho na ba nyirazo.

Mu myaka ine ishize, RAB yagaragaje ko imbwa z’inzererezi ziruma abantu n’amatungo, zigakwirakwiza indwara y’ibisazi by’imbwa, kandi ko abatunze imbwa bananirwa kuzitaho bashobora gufatirwa ibihano bikomeye.

Ayo mabwiriza yashyizweho na RAB na Polisi, yaje nyuma yo kubona umubare w’abarumwa n’imbwa ukomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu.

Muri 2016, raporo yatanzwe na RAB yagaragaje ko abantu bagera kuri 669 barumwe n’imbwa z’inzererezi, mu gihe muri 2015, abarumwe n’imbwa z’inzererezi bari 383.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, imbwa z’inzererezi zigera ku 2,870 zarishwe muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka