Ishoramari mu bworozi bw’amafi riri kuzamura abaturage

Bamwe mu baturage batangiye gushora imari mu bworozi bw’amafi bibabyarira inyungu, ku buryo na leta yatangiye kugira inama ba rwiyemezamirimo kubushoramo imari.

Amafi y'inkube n'imamba ashobora gupima hagati y'ibiro 10 na 30kg
Amafi y’inkube n’imamba ashobora gupima hagati y’ibiro 10 na 30kg

Ikigega gishinzwe imirire ku isi (FAO) cyemeza ko umuntu agomba kurya amafi nibura 14 kg ku mwaka, mu gihe Umunyarwanda arya amafi angana na 2,3 kg gusa ku mwaka.

Abanyarwanda bamwe bavuga ko biterwa n’uko mu Rwanda nta buryo bwo korora amafi ahagije,nk’ibiyaga cyangwa ibyuzi ugereranije n’ibihugu bikora ku Nyanja.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) nacyo gisa nk’icyemeza ibyo, kuko gitangaza ko ubworozi bw’amafi mu Rwanda bumaze imyaka irindwi butangiye gukorwa kinyamwuga.

Dr. Rutaganira Wilson, ushinzwe ubworozi bw’amafi n’uburobyiwa muri RAB, avuga ko n’ubwo ubwo bworozi bukorwa,imbogamizi zikiriho, zituma budakorwa neza nk’uko bikwiye. Mu bibazo agaragaza harimo icy’ibura ry’ibiryo bitunga amafi.

Ibyo nibyo biryo amafi arya ariko kubibona biracyagoye aborozi bayo
Ibyo nibyo biryo amafi arya ariko kubibona biracyagoye aborozi bayo

Agira ati “Umusaruro w’amafi mu Rwanda uracyari hasi kuko hakenewe nibura izindi toni ibihumbi 112 kuko dufite toni ibihumbi 26000 gusa kugira ngo abaturage bihaze ku biribwa by’amafi. “

Kugira ngo ifi ikure ipime ikiro, ngo igomba kurya ibiro 2,5 by’ibiryo byayo byitwa Fish Feed Perrets bikorerwa mu Rwanda n’aho ibiva mu mahanga igakenera ikiro 1,7. Ibiryo by’amafi biva hanze bigura 1.100frw ku kiro n’aho ibiryo bikorerwa mu Rwanda ikiro kimwe kikagura 800frw.

Kuri icyo kibazo RAB yashyizeho inganda zikora ibyo kurya by’amafi, bitangiye kuboneka n’ubwo ngo bidahagije mu bwinshi no bwiza bigatuma hari abakibitumiza mu mahanga.

Hashyizweho kandi ibigo bikora ibiryo by’amafi biri ku Kiyaga cya Kivu, ku Kiyaga cya Muhazi n’ahandi.

Amafi ya Tirapiya akunze kuba mato akundwa n'Abanyarwanda benshi
Amafi ya Tirapiya akunze kuba mato akundwa n’Abanyarwanda benshi

RAB ivuga ko iri gushyira imbaraga mu bushakashatsi bwo gukora ibiryo bifite intungamubiri zihagije kandi byinshi, kugira ngo ingano y’ibiryo bitumizwa hanze igabanuke.

Guhenda kw’ibiryo by’amafi ngo bituma aborozi baziroba zifite amagarama 500g gusa, aho ifi imwe bayigurisha hagati y’ibihumbi 2000Frw cyangwa 3000Frw.

Mu korohereza aborozi b’amafi kandi n’abashaka gushoramo imari akana k’ifi, RAB ikabahera ku 45Frw harimo no kuyabagereza aho bashaka kuyororera. N’aho abaducuruza ku giti cyabo bakabahera ku mafaranga 80Frw batari buyabatwaze.

Muri yo harimo ayororerwa mu byuzi ndetse n’ayo muri kareremba ari byo biyaga.

RAB irahamagarira ba rwiyemezamirimo gushora imari mu bworozi bw'amafi bakunganirwa
RAB irahamagarira ba rwiyemezamirimo gushora imari mu bworozi bw’amafi bakunganirwa

Mu korohereza abashaka korora mafi Leta yashyizeho amaturagiro atandatu harimo iriherereye i Rubavu, Kigembe, Karongi n’ahandi, ayo maturagiro akora abana b’amafi cyangwa ingemwe zingana na miliyoni 8.000 ku mwaka.

Koperative icyerekezo yororera amafi mu Murenge wa Ndego mu Karere Kayonza ifite Abanyamuryango 30 bavuga ko ubwo bworozi bwabateje imbere.

Mukanyandwi Claudette uyihagarariye avuga ko biyubakiye inzu ikodeshwa miliyoni 3Frw buri kwezi. Bamwe mu banyamuryango biyubakiye inzu zo kubamo n’ibindi aho borora amafi ya tirapiya mato, imamba n’inkube.

Bavuga ko bafite isoko rihagije nyuma yo gutangiza igishoro cy’ibihumbi 300Frw mu myaka ibiri ishize, kuri ubu iyo Koperative ikaba ifite umutungo ungana na miliyoni 8Frw.

Abo baturage bavuga ko bafite imbogamizi y’uko amafi manini yo mu bwoko bwa bw’inkube n’imamba Abanyarwanda badakunda kuyagura, bigatuma bayohereza muri Congo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yihanangiriza ba rushimusi baroba amafi akuze avanze n’utwana twayo tutarakura, ivuga ko bigabanya umusaruro w’amafi wari witezwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza!Nsomye iyi nkuru numva ndayikunze cyane. Nifuzaga ko mu mpuza n’aborozi b’amafi cg ikigo giteza ubworozi bw’amafi imbere kuko ndigutegura umushinga w’ubworozi bw’amafi

Olivier yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Kuri Dr RUTAGANIRA Wilson

Jyewe ntuye hanze y’u RWANDA, nkaba mfite inshuti yanjye ikunda gushora imari mubworozi bw’amafi. Akaba afite n’ubushobozi.
Ngo yigeze kuza mu RWANDA, mubukera rugendo; agera kucyuzi cya DUBOIS i NYAMAGANA ya NYANZA( mumagepfo y’u Rwanda), asanga abana barohamye murayo mazi, biramubabaza, maze atekereza icyo yakorera abahatuye, cyangwa se n’abandi nkabo baba babyifuza.

Amaze kugera iwabo (EUROPE),Yansabye kwandikira umukuru w’akarere ka NYANZA, mubwira umugambi wuwo mugiraneza, muburyo bwe bwo kubaka koperative y’abaturage nini,izabaha isamake zo kurya no kugurisha. Nyuma twaje gusaba kavukire waho i NYANZA, ngo abimenyeshe UMUKURU W’AKARERE, nuko nawe aramwandikira; arangije aduha copy. Ariko hashize amezi 6 ntagisubizo !!!!! Niba bikenewe, mwatwandikira kuri E-mail:[email protected]

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Icyo gitecyerezo cy’ uwo mugabo nicyiza, ndimvukira yo mu Karere ka Nyanza, ndasaba uyu mugabo utuye mu mahanga ko yadusabira uriya Muterampunga adufashe gutangiza coopérative zo korora amafi muri kariya karere kacu ka Nyanza.

Jacques yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka