Inzitizi ku bworozi bw’ingurube zigiye kubonerwa umuti

Aborozi b’ingurube babigize umwuga bashyizeho ihuriro bazajya banyuzamo ibitekerezo, kugira ngo ibibazo biri mu kazi kabo bibe byabonerwa ibisubizo.

Ubworozi bw'ingurube bugaragaramo inzitizi zigiye gushakirwa ibisubizo
Ubworozi bw’ingurube bugaragaramo inzitizi zigiye gushakirwa ibisubizo

Mu nama ya mbere bakoze kuri uyu wa 12 Gashyantare 2016, bagarutse ku bibazo bibugarije, banahanahana ibitekerezo ku cyakorwa ngo bikemuke, kuko ngo basanze kwishyira hamwe ari byo byatuma ijwi ryabo ryumvikana.

Muri iyi nama kandi, aborozi bahise batora ubuyobozi bw’ihuriro ryabo kugira ngo imirimo yaryo ihite itangira.

Ngirumugenga Jean Marie Pierre, umworozi wo mu karere ka Rwamagana, yagarutse ku bibazo bakunze guhura na byo, akanizera ko iri huriro hari icyo rizabafasha.

Yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye cyo kubona amasekurume ku buryo mu gihe gito dushobora kuvukisha amacugane.

Ikindi ni uko ibiryo tugaburira ingurube zacu tutaba tuzi intungamubiri zirimo ko zihagije kuko ntaho bipimirwa. Dufite kandi n’ikibazo cyo guhendwa ku masoko, kuburyo twizera ko iri huriro rizadukorera ubuvugizi”.

Uyu muhinzi-mworozi ufite ingurube zirenga 700, avuga ko aya matungo yororoka vuba akanatanga inyungu byihuse, ari yo mpamvu yifuza ko ubworozi bwe bwakomeza bujya imbere.

Aborozi b'ingurube bitabiriye iri huriro baritezeho ibisubizo by'ibibazo bahura nabyo buri munsi
Aborozi b’ingurube bitabiriye iri huriro baritezeho ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo buri munsi

Shirimpumu Jean Claude, umworozi wo mu karere ka Gicumbi wanatorewe kuyobora iri huriro, avuga ko ingurube zitagiraga kivugira.

Ati “Ingurube n’andi matungo magufi ni nk’aho atagiraga kivugira cyane ko umuntu yakoraga ku giti cye byanamunanira ntihagire ubimenya.

Ikigaragara ni uko ari ubworozi bwaduteza imbere ndetse n’igihugu kuko ingurube zitanga inyama vuba kandi zakoherezwa hanze zikazanira amadovise igihugu”.

Yongeraho ko iri huriro rizatuma abakora ubu bworozi bose bamenyana, bakazajya bahura bakungurana ubumenyi.

Shirimpumu Jean Claude watorewe kuyobora ihuriro ry'aborozi b'ingurube
Shirimpumu Jean Claude watorewe kuyobora ihuriro ry’aborozi b’ingurube

Dr Shumbusho Félicien, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe kuvugurura icyororo no kongera umusaruro w’amatungo, avuga ko iri huriro rifite akamaro.

Ati “Kuba bishyize hamwe ni igikorwa cyiza kuko bizaborohera kugaragaza ibibazo n’ibyifuzo byabo.

Nka RAB aba ni abafatanyabikorwa bakomeye twungutse, bikazadufasha kugera ku bandi borozi bo hasi na bo bakazamuka”.

RAB ivuga ko mu Rwanda hari ingurube zigera kuri miliyoni imwe, gusa Abanyarwanda ngo ntibaramenyera guhaha inyama zazo cyane, ngo ikaba inzitizi aborozi bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

address umuntu yaboneraho abo bakuru bacu batubanjirije mumushinga umuntu yababona ate ngo bamugire inama yuburyo yatangira umushinga nuburuo yabyitwaramo kugirango umushinga we utere imbere . mudushyirireho nimero de telephone zabo cg ubundi buryo twababona murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 26-11-2017  →  Musubize

MurakozeCaneBurundiZodushikiragut?

ManirakizaOSCAR yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Natangiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube ubu ngeze kungurube 10nkuru.kandi ndashaka kuba mueri iryo huriro ntuye mukarere ka gisagara.mumbwire ibisabwa.

NSENGIMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

MUVGE KUNDWARA ZAZO BAVANDI. PLZ NA CONTACT ZAHO UMUNTU YAKURA AMAKURU.

MANIRAFASHA FABRICE yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

nivuye inyuma ndashaka gukora umushinga wo korora ingurube,ntuye Rubavu mumpe number za SHIRIMPUMU nzamusure

sebazungu zikama hippolyte yanditse ku itariki ya: 31-07-2017  →  Musubize

Mwaduhaye contact zabo ba rwiyemeza mirimo ko dushobora kubasaba ibitekerezo.Murakoze!

Egide yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

ESEKO BATAVEZE KURWARA ZIKUNDA KURWARA NKAMURYAMO NARUSHI NUBURYO TWAZIRINDA MURAKOZE.

LAVI MAYISHA yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

Mwakoze kutugezaho iyi nkuru ariko hari byinshi twari tuyitezeho bitarimo: Izina ry’iryo huriro, aho rikorera phone z’abariyoboye ngo hari icyo wasobanuza byorohe...
birakenewe vuba.

TUBANYAMAHORO Theoneste yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Ubworozi bw’Ingurube nandi matungo magufi cyane ayo twita "Short cycle species" Ingurube, Inkoko harimo n’ izinyarwanda, inkwavu etc abyara Vuba kandi mubwinshi niyo yakura category 1 mubukene kandi akagabanya imirire mibi nogupyinagazwa kw’abana n’ ubukene.

nkuranga charles yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

Ndashimira ababantu kuba baratekereje igikorwa cyokunjya hamwe ikibazo ntarimfite ese umuntu ashaka kubisunga bigomba iki?? bisaba iki ??yaca hehe ??murakoze.

Benjamin yanditse ku itariki ya: 14-02-2017  →  Musubize

burya ingurube ni iya mbere igura make ikunguka menshi kandi vuba. twese twitabire ubworozi bwazo dukire kandi turye neza.

Andrew yanditse ku itariki ya: 13-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka