Intara y’amajyaruguru yasabwe guhuza imbaraga n’ubumenyi igateza imbere ubuhinzi

Minisitiri w’ubuhinzi Mukeshimana Gérardine, arasaba abahinzi n’abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru gufatanya muri gahunda zo guteza imbere ubuhinzi muri iyi ntara.

Ibi Minisitiri Mukeshimana yabisabye kuwa kane tariki ya 27/11/2014 mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubuhinzi mu ntara y’amajyaruguru yabereye mu Murenge wa Bushoki ho mu Karere ka Rulindo.

Minisitiri Mukeshimana arasaba abahinzi n'abayobozi bo mu majyaruguru gufatanya bagateza imbere ubuhinzi.
Minisitiri Mukeshimana arasaba abahinzi n’abayobozi bo mu majyaruguru gufatanya bagateza imbere ubuhinzi.

Yavuze ko gahunda yo guteza ubuhinzi imbere atari iy’umuhinzi gusa cyangwa se umuyobozi runaka, abasaba guhuza imbaraga n’ubumenyi bityo intara y’amajyaruguru igakomeza kuba ikigega cy’igihugu nk’uko byahoze.

Yagize ati “Guteza imbere ubuhinzi ntibireba umuhinzi, ntibireba umuyobozi runaka mu rwego arimo, ntibireba igihugu cyonyine, ahubwo birareba buri wese mu gihugu twese hamwe tugahuza imbaraga, bityo ibyo duhinga bikabasha kuduha umusaruro twifuza igihugu cyacu kigatera imbere mu buhinzi. By’umwihariko iyi ntara yacu y’amajyaruguru turasabwa gushyiramo imbaraga cyane igakomeza kuba ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’ubuhinzi”.

Abayobozi bibukijwe kongera imbaraga mu gushishikariza abahinzi ibijyanye no gukoresha ifumbire y’imborera, kandi bakigisha abahinzi uburyo ikorwa atari ugupfa gukoresha ibyatsi ngo ubwo bafumbiye.

Abayobozi n'abahinzi batandukanye biyemeje kongera ingufu mu buhinzi ngo babuteze imbere kurushaho.
Abayobozi n’abahinzi batandukanye biyemeje kongera ingufu mu buhinzi ngo babuteze imbere kurushaho.

Minisitiri Mukeshimana yanasabye ko hakongerwa imbaraga mu butubuzi bw’imbuto cyane cyane ku ngano, bityo abahinzi bakabona imbuto nziza kandi hafi yabo.

Bimwe mu bibazo yagejejweho n’abashinzwe ubuhinzi mu ntara y’amajyaruguru harimo kutagira inganda zihagije zitunganya umusaruro uva mu byo bahinga, ahagaragajwe ibibazo by’inganda mu buhinzi bwa kawa zidahagije n’izihari zikaba zidafite ubushobozi buhagije mu gutunganya no guteza imbere ikawa.

Abitabiriye iyi nama biyemeje gukurikiza inama bagiriwe na minisitiri w’ubuhinzi no gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bose hamwe bafatanije.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubuhinzi amabankiniyo atuma.umuhinzi..atazamuka.kuko.Batabona.inguzanyo?NI.BARAHUKWA.charles.gicumbi rubaya

BARAHUKWA charles yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka