Inka yageze mu rugo igomba kurugumamo - Meya Mulindwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kugenzura imikorere ya gahunda ya Girinka, kugira ngo harebwe uko itanga umusaruro n’aho yagiye igira ibibazo, cyane cyane nk’aho hari abaturage bahabwaga inka nyuma bakazinyagwa, kandi ubundi ngo inka yageze mu rugo igoma kurugumamo.

Ngo ntibikwiye ko umuntu ahabwa inka nyuma akayambuirwa
Ngo ntibikwiye ko umuntu ahabwa inka nyuma akayambuirwa

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko hari abaturage bagaragaje ko bananiwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bituma inka bahawe muri gahunda ya Girinka bazakwa zihabwa abandi.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ubundi gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu mwaka wa 2006, kandi aho yageze hose yagaragaje umusaruro, kuko yahinduriye abaturage imibereho.

Agira ati “Ni gahunda Umukuru w’Igihugu yemereye Abanyarwanda mu kubavana mu bukene, gufata umuntu utishoboye ukagerekaho ibindi umwaka kugira ngo umuhe inka, ntibikwiye. Umuturage ugezweho ku rutonde rwemejwe na komite ya Girinka, witeguye mu kubaka ikiraro agatera ubwatsi, agomba guhabwa inka akayorora yabyara akitura.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko inka yageze mu rugo itagomba kuruvamo, mu gihe hatabaye impamvu ikomeye kandi nabwo umuturage abanza kuganirizwa.

Agira ati “Kunyaga umuntu inka si ikintu cyo gushyirwa imbere, iyo habaye ikibazo, aregerwa akagirwa inama. Iyo nka ni iyo kumuvana mu bukene, si ikintu umuha ngo wongere ukimwake, inka yageze mu rugo igomba kuruhoramo, kuko inka ihindura ubuzima bw’umuryango.”

Meya Mulindwa Prosper
Meya Mulindwa Prosper

Akomeza agira ati “Twumvise umuturage wambuwe inka kubera ko atishyuye mituweli, tugiye gusesengura uko gahunda ya girinka ihagaze, turebe uko inka zinjiye mu murenge, uko zagiye ziturwa kuko hari aho inka zitangwa ariko ugasanga gahunda yo kwitura ntikomeza gutera imbere. Tuzareba inka uko zatanzwe, abituye, turebe niba hari izapfuye cyangwa izagurishijwe.”

Gahunda ya Girinka yatangijwe mu mwaka wa 2006, kugera muri 2024 imiryango irenga 480,000 yahawe inka ivuye kuri 297,230 muri 2017, mu gihe intego yari imiryango 486,230.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka