Inka ya Jersey igiye kwifashishwa mu kurandura ubukene

Nyuma yo kubona inka za ‘Jersey’ zitanga umukamo mwinshi kandi zishobora kororwa n’abatagira amikoro menshi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yiyemeje kongera umubare wazo.

Inka y'injerisi ngo ni inka yakororwa n'umuntu ufite ubutaka buto
Inka y’injerisi ngo ni inka yakororwa n’umuntu ufite ubutaka buto

Bamwe mu batuye umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza borora inka za Jersey, bagaragaza uburyo iyi nka iyo yabyaye, ihita ihindura ubuzima bw’uwari umukene wayihawe.

Kanyange Jeannette w’imyaka 65 akaba yarapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko mu myaka itanu ishize yari yoroye inka 12 z’inyarwanda zose zakamwaga litiro 12 z’amata ku munsi.

Nyuma y’amakimbirane yagiranaga n’abaturanyi biturutse ku kuboneshereza, ngo yahisemo kuzisimbuza inka eshatu za Jersey, aho buri imwe imwe ikamwa litiro zirenga umunani z’amata ku munsi.

Izo nka yashoboye kuzubakira ikiraro, azigaburira ubwatsi yateye ku buso bwa hegitare imwe y’ubutaka, honyine hakabasha kuzitunga iminsi yose, mu gihe cy’izuba no mu gihe cy’imvura.

Kanyange afite izindi hegitare ebyiri z’ubutaka ahingaho imyaka itandukanye akayifumbiza amase akuye mu biraro by’inka ze, akaba avuga ko Jersey zimuha umusaruro urenze uw’abakorera umushahara ku kwezi.

Ati “Iyi nka yakororwa n’umukene ufite ubutaka buto, w’umunyantege nke kandi mu gihe adafite umukozi, abasha kuyahirira”.

Kuba inka ze za Jersey zibyara buri mwaka ngo bimufasha kwishyurira umwana we wiga muri kaminuza minerivale y’ibihumbi 400 buri gihembwe, akanasagura ayo kubakisha no kuzigama.

Ati “Ubu mfite miliyoni y’amafaranga kuri konti hamwe n’andi ari mu bikorwa bitandukanye birimo inzu nubatse ku isantere, nayo nayakuye mu bworozi”.

Uyu mubyeyi yemeza ko injerisi ye imufatiye runini mu iterambere rye
Uyu mubyeyi yemeza ko injerisi ye imufatiye runini mu iterambere rye

Muganga w’amatungo witwa Sindikubwabo Wellars avuga ko mu gihe inka ya Jersey irya ubwatsi buri munsi y’ibiro 250 ku munsi, iy’ifirizoni yo ngo ibikuba inshuro ebyiri.

Umupfakazi witwa Anataliya Habiryayo w’imyaka 63, we yoroye inka y’ifirizoni ahora atangaho amafaranga arenga ibihumbi umunani ku munsi, akaba atakambira Leta kugira ngo imuhindurire imuhe Jersey ashoboye kwitaho.

Agira ati “Ndagira ngo barebe uko bangenza bampe inka yoroheje kuko ndashaje firizoni sinyishoboye, bampe iya jersey kuko yo igira umukamo kandi ikaba itarushya guhaga”.

Impuguke mu kuvugurura icyororo no kuzamura umusaruro mu kigo RAB cya MINAGRI, Dr Shumbusho Félicien avuga ko bashishikariza abantu korora ‘Jersey’ kandi ko bafite intanga ku bazifuza.

Dr Shumbusho agira ati “Turashishikariza abantu korora jersey kugira ngo umusaruro w’amata uzamuke, kandi iyi nka ntigorana kuyigaburira, ntipfa kwibasirwa n’indwara, igira amata meza, ibereye umworozi ufite ubushobozi buke”.

“Ubu dutera intanga ibihumbi 120 ku mwaka, ariko twahize ko tugomba kugera ku bihumbi 240 buri mwaka muri iyi myaka irindwi ya Guverinoma”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Jersey inka nziza’ ufasha Leta gutera intanga, Valens Kanakuze avuga ko mu ntanga za jersey ziterwa inka, izibasha gufata no kubyara zingana na 66%.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’umuryango wiswe ‘Send a cow’, nawo wiyemeje ko mu turere dutandatu ukoreramo, ugomba kujya utera intanga ibihumbi 20 buri mwaka mu myaka itatu iri imbere, uvuye kuri 11,527 muri 2018.

Dr Shumbosho asobanura ko RAB nayo izakomeza gushishikariza abahabwa inka muri gahunda yiswe ‘gir’inka’, gutanga amafaranga 500 bakabaterera intanga za jersey.

Kuva mu mwaka wa 2008 kugera ubu hamaze gutangwa inka za gir’inka zirenga ibihumbi 350. RAB ikavuga ko mu Rwanda habarizwa inka zingana na 1,300,000 zirimo inyarwanda 40% n’iza jersey zigera ku 10%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka