Inka ntihatirwa amazi, irayegerezwa aho ibishakiye igasomaho – Impuguke mu bworozi

Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko mu bituma inka zorowe zimererwa neza, harimo kuba zitagenerwa amazi cyangwa ngo ziyahatirwe nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko ibyiza ari uko inka zegerezwa amazi, aho ziyashakiye zigasomaho.

Joseph Nshokeyinka ushinzwe gahunda yo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo mu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi uteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP), ni umwe mu bavuga ko akamenyero aborozi b’inka bafashe ko kuzihera amazi ku masaha atari byo.

Agira ati “Benshi mu borozi bakunda kwibagirwa amazi, kandi burya inka ntikwiye kuyagenerwa. Ahubwo ikwiye guhorana amazi, aho iyashakiye ikayanywa. Iyo inka yariye ibirimo ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri, ukayongereraho n’ibiryo byo mu nganda, ukayiha amazi n’umunyu, iba ifite igaburo ryiza, ryuzuye.”

Ibitera imbaraga Nshokeyinka avuga, biboneka mu byatsi nk’urubingo cyangwa ibindi biteye nka rwo, ni ukuvuga ibyatsi bifite amababi maremare. Ibyubaka umubiri byo amatungo abikura mu byatsi byera imisogwe, urugero nk’ibisigazwa by’ibishyimbo byatonowe cyangwa byahuwe, cyangwa ibindi byatsi bihingirwa amatungo nka desmodium.

Nshokeyinka anavuga ko iyo umworozi ufite inka y’umukamo ayihaye ikilo kimwe cy’ibiryo byazigenewe byo mu nganda, umukamo uzamukaho litiro ebyiri. Na none ariko ngo ibi biryo byo mu nganda ntibikwiye kuba byinshi, kuko hari igihe bitayimerera neza, cyangwa se na none bigahombya umworozi kuko hari urugero rw’umukamo inka iba itarenza bitewe n’ubwoko bwayo.

Peter Habineza, umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyanza, yongeraho ko ubundi ubwatsi ari bwo inka ikwiye guherwa ku masaha azwi, adahindagurika, kandi ko na byo biri mu bituma itanga umusaruro mwiza.

Ati “Si ngombwa ko inka igaburirwa buri kanya. Agomba kuyiha ubwatsi ku masaha, niba ari mu gihe cya mu gitondo akayigaburira ku gasusuruko, akayiha ubwatsi buhagije, yarangiza akayireka akaza kuyongera izuba rihumbye. Ubundi hagati aho ngaho ikanywa amazi. Icyo gihe itanga umusaruro.”

Yongeraho ko inka itanga umukamo itakagombye kubyibuha cyane. Ati “Inka y’umukamo ntiyakagombye kubyibuha cyane. Iyo ibaye nini cyane bituma igira igihagararo cyiza ariko ntibiyifasha kugira umusaruro.”

Ni na yo mpamvu ngo inka igomba kugaburirwa ibitarenze urugero byatuma yishimira kubyibuha ntitange umukamo.

Naho ku bijyanya n’ingano y’ibyatsi inka igomba kurya, Nshokeyinka avuga ko igihe ihawe ibyatsi byiza, birimo intungamubiri zihagije, yagombye kurya ibipima 3,5% by’ibiro ifite, igahabwa ibipima 4% by’ibiro ifite igihe ihawe ibyatsi bitari byiza cyane, urugero nk’ibishaje bitacyifitemo intungamubiri zihagije.

Mu buryo bwumvikana kurushaho, ngo inka nkuru yagombye guhabwa byibura imiba itatu igaragara ku munsi. Umuba ugaragara ni uwikorerwa n’umuntu w’umugabo, ufite imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka