Inka 68000 zigiye guhabwa ubwishingizi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), binyuze mu mushinga“National Agriculture Assurence” uyishamikiyeho, iri muri gahunda y’ubukangurambaga mu gufasha aborozi gushinganisha amatungo maremare.

 Ubwishingizi bw'inka ngo buzafasha abaturage mu iterambere ry'ubworozi
Ubwishingizi bw’inka ngo buzafasha abaturage mu iterambere ry’ubworozi

Ni gahunda biteganijwe gutangizwa mu mezi ane ari imbere, aho ku ikubitiro inka 68000 ari zo zigiye guhabwa ubwishingizi.

Mu cyiciro cya mbere iyo gahunda izatangirira mu turere tune, turimo Musanze, Rwamagana, Gicumbi na Nyanza dufatwa nk’udufite nyinshi zitanga umukamo.

Inka zemererwa ubwishingizi ni izifite hagati y’iminsi 90 n’imyaka 8 zivutse, aho uruhare rwa Leta (Nkunganire) muri icyo gikorwa cy’ubwishingizi rungana na miliyoni 151, andi akazava muri za sosiyete z’ubwishingizi, mu gihe umworozi nawe hari uruhare rwe azatanga hagendewe ku gaciro k’inka ye.

Museruka Joseph, ni umuyobozi wa National Agriculture Assurence, akaba ahagarariye itsinda riri gusobanurira abashinzwe ubworozi mu Karere ka Musanze iby’iyo gahunda.

Avuga ko kuba igihugu cyaratekereje gahunda y’ubwishingizi ku matungo, ari uburyo bwo gufasha umuturage mu iterambere.

Ati“Umuntu agura moto ya 1,400,000 Frw, iyo moto ikaba idashobora kujya mu muhanda idafite ubwishingizi. Ariko ugira utya ugasanga umuntu afite inka 10 cyangwa 20 z’inzungu zifite agaciro ka miliyoni 25 cyangwa 30, ugasanga nta bwishingizi zifite, kandi hashobora kuza ikiza umunsi umwe za nka zose zigahita zirangira”.

Akomeza agira ati“ Umuntu aba afite inka zihagaze miliyoni 30, ariko akaba adashobora kujya muri banki ngo abereke ko afite inka babe bamuha amafaranga kugira ngo agire icyo akemura cyatuma ubukungu bwiyongera.”

Museruka Joseph, umuyobizi wa National Agriculture Assurence, arasaba abashinzwe ubworozi mu mirenge no mu turere gufasha abaturage kwita ku nka
Museruka Joseph, umuyobizi wa National Agriculture Assurence, arasaba abashinzwe ubworozi mu mirenge no mu turere gufasha abaturage kwita ku nka

Museruka avuga ko nyuma yo gushinganisha amatungo, ugize ikibazo cy’itungo rye ngo asabwa kubitangaza, ku buryo bitarenze amasaha umunani ikibazo kigomba kuba cyageze mu buyobozi buhagarariye MINAGRI mu rwego rw’ubwishingizi, nyuma umuturage agasubizwa inka ye bitarenze iminsi 10.

Museruka avuga kandi ko, inka yishyurwa hakurikijwe agaciro yari ifite mu gihe ipfuye.

Ati“ Inka zahawe ubwishingizi zizakomeza gukurikiranwa, kandi twebwe abahagarariye Minisiteri tuzaba turi ijisho ry’abaturage, na Veterineri w’umurenge azadufasha gukurikirana ubuzima bw’izo nka, kugira ngo umusaruro wiyongere”.

Museruka Joseph avuga ko hari impamvu zishobora gutuma ubwishingizi butishyurwa mu gihe inka yapfuye.

Muri izo mpamvu harimo nko kuba inka igize ikibazo gitewe n’uburangare bwa nyirayo, kwimura inka uzijyanye ahandi nta makuru watanze ku isosiyete y’ubwishingizi na Minisiteri, ubujura n’ibindi.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyo gahunda ari nziza kuko igiye kubafasha mu iterambere ry’ubworozi.

Gufatira ubwishingizi Inka bizatuma ubworozi bwazo butera imbere
Gufatira ubwishingizi Inka bizatuma ubworozi bwazo butera imbere

Ngo hari ubwo umuturage yapfushaga inka agasubira mu bukene yahozemo nk’uko bivugwa na Kabera Philippe umwe mu borozi bo mu Karere ka Musanze.

Ati“Ni gahunda nziza, uyu mushinga uziye igihe kuko ibiza bitera bidateguje. Hari ubwo umuturage yapfushaga inka agasubira mu bukene, ariko ubu mu gihe itungo rigize ikibazo bazajya bamushumbusha, ubuzima bukomeze.”

Ndabereye Augustin, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na we aremeza ko hari ubwo abaturage bagiraga ibyayo byo gupfusha inka bikabatera ubukene, ashimangira ko ubwishingizi buzafasha byinshi ku iterambere ryabo.

Ati“Mu mwaka ushize hari umushinga watanze inka 180, mu kwezi kumwe inka 4 zari zamaze gupfa. Bivuze ko hari ibibazo byinshi bitwara ubuzima bw’amatungo bigiye gukemurwa n’ubu bwishingizi.”

Akarere ka Musanze kabarurwamo inka zisaga ibihumbi 20 n’amakusanyirizo ane. Ibihumbi bitandatu muri izo nka, zatanzwe muri gahunda ya Girinka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka