Indwara y’uburenge mu burasirazuba yateje impaka muri Guverinema

Icyorezo cy’uburenge bwibasiye inka mu ntara y’Uburasirazuba, bigatuma zijya mu kato kamaze amezi arenga atatu, cyateje impaka hagati y’abayobozi zirangira bemeranyijwe gukemura ikibazo cy’iyo ndwara muri uku kwezi, no gukomorera abaturage mu kwezi gutaha kwa gatatu.

Impaka zavutse mu nama abayobozi b’inzego z’ibanze bagiranye na Guvernema ku wa gatatu tariki 13/02/2013, ahagaragajwe ko umusaruro ukomoka ku bworozi wagabanutse bitewe n’icyorezo cy’indwara y’uburenge mu nka.

Iyi ndwara ivugwa ko yatewe n’inka zirwaye zambukijwe umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, zivanywe mu bihugu bituranyi bya Tanzania na Uganda.

Ministiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama yatangiye agaragaza ikibazo abaturage b’aborozi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza n’igice kimwe cyo muri Kirehe bafite, cyo kuba bakeneshejwe n’akato kahawe inka zabo, bakaba batemerewe kugurisha izo batunze cyangwa umusaruro uzikomokaho.

Yabajije ati: “Ako kato kazavaho ryari, ko abaturage bavuga ko babuze amafaranga yo kwishyurira abana ngo bajye kwiga?”

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, yasobanuye ko inka zo mu gice kinini cy’intara y’Uburasirazuba zashyizwe mu kato kubera uburenge bukomeje gukwirakwizwa n’abaturage, bimura inka zirwaye bakazijyana ahandi, cyangwa bakajya kuziragira mu kigo cya Gisirikare i Gabiro, aho zihurira n’izirwaye uburenge.

Abajijwe impamvu abo baturage badahanwa, Ministiri Kalibata yavuze ko icyo kirego cyagejejwe kuri Polisi, ndetse no ku buyobozi bwa Ministeri y’umutekano muri rusange, ntibagira ingamba babafatira.

Inka zarwaye uburenge mu burasirazuba, ku buryo ngo nta myaka ibiri ishobora gushira hatabayeho akato muri iyo ntara.
Inka zarwaye uburenge mu burasirazuba, ku buryo ngo nta myaka ibiri ishobora gushira hatabayeho akato muri iyo ntara.

Byabaye ngombwa ko Ministiri w’umutekano, Sheik Musa Fazil Harerimana nawe yisobanura imbere ya Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, wifuzaga kumenya imvo n’imvano y’ikibazo cy’uburenge mu burasirazuba.

Ministiri Musa Fazil ati: “Twatanze ikirego mu bushinjacyaha, basanga nta kosa riri mu gitabo cy’amategeko ahana, rihanira abaturage kwimura amatungo bayajyana ahandi, kabone n’ubwo baba babwiwe ko yashyizwe mu kato.”

Gutanga ibisobanuro byagarutse kuri Ministiri Karugarama wari watangiye asobanuza, akaba ari we ufite gushyiraho amategeko mu nshingano, nka Ministiri w’ubutabera.

Ministiri Karugarama yatanze icyifuzo cy’uko abaturage bakoresha ingendo inka zikajya kwandura uburenge, cyangwa abazinjirana mu gihugu mu buryo butemewe, zitabanje gusuzumwa, bazajya bagenerwa ibihano bikomeye, hakibandwa ku gucibwa ihazabu y’amafaranga kuruta uko bajyanwa muri gereza.

Muri gahunda yo kurwanya uburenge, kugirango aborozi bakomorerwe kugurisha amatungo yabo cyangwa inyama, ngo hamaze kubagwa inka zibarirwa mu magana n’amagana zarwaye uburenge, nk’uko byavuzwe mu nama yahuje Guvernema n’inzego z’ibanze kuri uyu wa gatatu.

Aborozi bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza n’igice cya Kirehe, bavuga ko bamaze amezi arenga atatu batarya inyama, ndetse batemerewe kugurisha amatungo yabo kubera akato bashyizwemo no kurwaza uburenge.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka