Imwe mu mitego iroba indugu yarahagaritswe muri Muhazi - Amafoto

Bamwe mu barobyi mu Kiyaga cya Muhazi baravuga ko guhagarikirwa bumwe mu buryo bwo kuroba indugu bishobora kuzagira ingaruka ku mirire kuko abagituriye bari bamaze kugira umuco wo kwigurira indugu zo kugaburira imiryango ku mafaranga 500 ku kilo.

Muzayire Isaie avuga ko uwo yasanga arobesha uburyo bubujijwe yamushyikiriza ubutabera
Muzayire Isaie avuga ko uwo yasanga arobesha uburyo bubujijwe yamushyikiriza ubutabera

Mukakamari Francoise, perezidante wa koperative y’abarobyi bo muri Rwamagana COWARWA, avuga ko kuri ubu uburobyi bw’indugu bwabaye buhagaritswe kugirango hakorwe ubushakashatsi mu buryo bwiza bwo kuziroba kuko imitego yakoreshwaga yabangamiraga ukororoka kw’andi mafi.

Ati “Batubwiye ko imitego twakoreshaga yafataga n’abana ba za tirapiya, bikaba byatuma zitororoka neza uko bikwiye”.

Kuri ubu ikilo cy’indugu cyagurwaga amafaranga 500, bikaba byoroheraga umuturage kuba yabona izo agaburira umuryango.

Mukakamari ati “Birumvikana ko ku bijyanye n’imirire atari ikintu kiza kuko hari ikizasura inyuma kuko abaturage bari bamenyereye kwigurira ifi zo kurya”.

Mukakamari avuga ko nka koperative yabo ishobora kohereza amato agera ku 10 mu kiyaga buri bwose bukaroba indugu zigera ku biro 200.

Ati “Ukoze imibare wabona ko byibura twaroba toni ebyiri z’indugu k’umunsi, igihe ari igihe cyiza cy’umwijima”.

Kamondo Stephanie ukuriye ishami ryita ku bworozi bw’amafi mu kigo cy’igihugu gifite ubworozi mu nshingano (RAB), avuga ko hatahagaritswe uburobyi bw’indugu, ahubwo ko ari imiteko yakoreshwaga yangiza urusobe rw’ibinyabuzima yahagaritswe.

Agira ati “Ntabwo ari muri Muhazi gusa ahubwo ni mu biyaga byose birobwamo indugu, aho bakoreshaga imiteko ikurura byose. Akenshi wasangaga barobera mukigobe aho tirapiya zikunda kororokera bigatuma umusaruro wa tirapiya ugabanuka”.

Avuga kandi ko hatangiye ubukangurambaga bw’uburyo bwiza bwo kuroba indugu, cyane ko hari aho baziroba bakoresheje imitego irobanura.

Ati “Tumaze iminsi duhugura abarobyi muri site eshatu. Hari abarobera muri Muhazi, abarobera muri Bugesera n’abarobera muri Gisikara. Muri iyi minsi dufitanye nabo urugendo shuri bakazahura n’abarobyi barobera muri Ngoma muri zone ya Gisaka. Abo barobera muri zone ya Gisaka basanzwe bakoresha iyo mitego yemewe.”

Yongeraho ati “Iyo mitego si ikibazo kuko mu biyaga nka Mugesera, Sake, na Burera barayikoresha.

Twababwiye aho bayibona, nka Nasho, cyangwa se bashaka kuyitumiza hanze nabyo bakabikora. Icyo dushaka ni uko bigira kuri bagenzi babo b’abarobyi, bakamenya uko iyo mitego imeze, uko ikora, amafaranga byabasaba n’ibindi byose twarabibabwiye barabizi”.

Amwe mu mafi arobwa muri Muhazi harimo indugu, terapiya, imamba n’inkobe. Iki kiyaga kikaba gikorerwamo na koperative z’abarobyi zigera kuri eshanu zo mu turere dutanu dukora kuri iki kiyaga ari two Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Gasabo na Bugesera.

Ku bihumbi 100 wahinduka umurobyi muri Muhazi

Muzayire Isaie, umurobyi, akaba n’ushinzwe umutekano mu kiyaga cya Muhazi, avuga ko ku bihumbi 100 byo kugura umugabane muri koperative y’abarobyi ya Rwamagana COWARWA byaguhindura umwe muri bo ukaba ufite n’uburenganzira bwo gukora ako kazi.

Muzayire uvuka Mu mudugudu w’Ingeyo, akagali ka Kavumu, Umurenge wa Gishari akarere ka Rwamagana, kuri ubu afite imyaka 59, akaba yaratangiye gukorera mu kiyaga mu 1999.

Agira ati “Data akiva Uganda yaraje agura amato atangira kuroba no kwambutsa abantu muri Muhazi, nkura mbona ari ibintu byiza niko gutangira kubikora”.

Muzayire avuga ko Kuroba muri Muhazi byabashije kumugeza kuri byinshi birimo kurihirira abana amashuri hari n’abari kurangiza kaminuza.

Uyu mugabo avuga ko ikibazo kinini bahura nacyo, ari abantu baza kuroba batabyemerewe, hakaba abaroba badafite ibyangombwa bya koperative cyangwa abaroba nyamara hari amabwiriza yo kutaroba mu gihe runaka.

Ati “Nk’ubu ikiyaga kirafunze ku burobyi bw’indugu ntabwo abantu bari kuziroba. Iyo tugize uwo dufata tumushyikiriza polisi, hakaba n’ubwo yanagezwa imbere y’urukiko urubanza rugacibwa”.

Muzayire avuga ko bahora bakangurira abantu kubahiriza amategeko, haherewe ku kubanza kwinjira muri koperative y’abarobyi.

Ati “Ushaka guhinduka umurobyi yandikira ubuyobozi bwa koperative abisaba, ubundi bakamubarira umugabane ugezweho akawishyura ubundi agahinduka umurobi. Kuri ubu umugabane ugeze ku mafaranga ibihumbi 100”.

Koperative COWARWA y’abarobyi imaze byibura imyaka 10 ikora, ikaba ifite abanyamuryango barenga 63, ndetse ikaba inafite ubuzima gatozi.

Avuga ko iyo byagenze neza, ashobora gukorera amafanga agera mu bihumbi 100 kukwezi, yamara kwishyura ubwato akodesha, n’imisanzu akaba yasigarana ibihumbi 50”.

Photo by Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka