Imiterere y’akarere ka Huye igafasha kweza ubuki bwiza kurusha ahandi mu Rwanda

Akarere oa Huye gafite umwihariko wo kweza bwiz kurusha ahandi kubera imiterere y’ako, nk’uko bitangazwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta (ARDI) ufasha abaturage b’abakene kwiteza imbere binyuze mu myuga iciriritse, harimo buhinzi no ku bworozi.

Imisozi miremire iteyeho inturusu, ikikijwe n’aho abantu batuye hahinze ikawa biranga akarere ka Huye, nibyo bituma ubuki burushaho kuba bwiza, kuko Inzuki zihova cyane mu nturusu no mu ikawa, nk’uko bitangazwa na Jean de Dieu Barahira, umukozi wa ARDI mu ishami ry’ubworozi bw’inzuki.

Agira ati: “Abashakashatsi twakunze gukorana bavuga ko kuba inzuki zo mu misozi miremire yo muri aka karere zihova mu nturusu ndetse no mu ikawa bituma bukundwa ku isoko, cyane ko ari na bwo buvamo imiti myishi cyane cyane ivura mu myanya y’ubuhumekero”.

Ariko akomea avuga ko ubuki bwose ari bwiza muri rusange, n’ubwo abantu benshi ngo usanga bikungira ubw’umweru kurusha ubw’ubwijimye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka