Imicungire mibi y’uburobyi yatumye umusaruro w’isambaza ugabanuka mu Kivu

Abahagarariye amakoperative y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko imicungire mibi y’uburyobyi yatumye umusaruro w’isambaza ugabanuka cyane, kuko ubu zabaye nkeya ku isoko.

Abarobyi bava mu mazi abacuruzi babategereje kandi abazikeneye bose ntibazibona
Abarobyi bava mu mazi abacuruzi babategereje kandi abazikeneye bose ntibazibona

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Television y’u Rwanda tariki ya 16 Mutarama 2023, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze, yagejejweho n’abakuriye amakoperative y’uburobyi ikibazo cy’abamamyi b’insambanza bitwikira ijoro bakajya mu Kivu kuroba, bigatuma abari muri Koperative batabona umusaruro uhagije.

Mbarushimana Bachir ni Perezida w’abarobyi, avuga ko impavu mu burobyi harimo ibibazo ari uko bikorwa nabi kuko hari imitego myinshi ijya mu mazi gufata isambaza, hadakurikijwe amategeko y’uburobyi.

Ati “Ubundi abarobyi turi muri za Koperative, abo bajya kuroba ntaho babarizwa batuma isambaza ziba nkeya ku isoko, kuko twebwe tujya kuziroba tugasanga zashize mu Kivu”.

Ubu ikilo cy’insambaza zumye gihagaze 14000Frw, naho isambaza mbisi zihagaze ibihumbi 3500Frw.

Ikindi gituma isambaza zigabanuka mu Kivu ni imitego ya Kaningini, Super net ndetse hari n’abagenda mu bwato bagatega indi mitego baba bikoreye nijoro.

Ati “Impamvu umusaruro w’isambaza ugabanuka mu Kivu navuga ko ari uko gicunzwe nabi, kuko nta gahunda yo gukurikirana ibikorerwa mu mazi ubuyobozi bwashyizeho, n’imitego yabaye myinshi mu Kivu. Ikindi kibazo ni uko n’isambanza zivuyemo nta murongo zigomba gucamo washyizweho, ahubwo zicuruzwa hirya no hino ku buryo usanga uburobyi n’ubucuruzi bwazo bukorwa mu kavuyo, ntibutange umusaruro ku mpande zose”.

Dr Solange Uwituze
Dr Solange Uwituze

Dr Solange Uwituze yavuze ko RAB yatanze umurongo w’uburyo ibi bibazo bigomba gukemuka.

Uburyo bwa mbere yasabye abayobozi b’amakoperative gufasha abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na Marine ishinzwe umutekano wo ku Kivu, kubaha makuru ku bakora ubwo burobyi bunyuranyije n’amategeko.

Dr Uwituze avuga ko RAB yatangiye ubukangurambaga ku bakora uburobyi mu buryo butemewe n’amategeko, kuko byangiza umusaruro w’isambaza.

Ati “Kugira ngo ibi bibazo bicike birasaba gukorana n’inzego z’ubuyobozi, bw’amakoperative ndetse n’abandi bantu bose bafite inshingano zo gucunga Ikivu, kugenzura abo bantu bakora uburyobyi mu buryo butemewe n’amategeko”.

Yongeraho ko RAB ifite gahunda yo kongera umusaruro w’ibikomoka mu mazi, birimo amafi n’isambaza aho hazajyaho ubutubuzi mu biyaga.

Ubu ikilo cy’isambaza zumye gihagaze 14000Frw mu gihe zitaraba nke mu Kivu cyaguraga 11000Frw. Izikaranze mu mavuta zigura ibihumbi 7000Frw ku kilo mu gihe cyagura ibihumbi 5000Frw, naho isambaza mbisi zihagaze 3500Frw, mu gihe ikilo cyaguraga 2500 cyangwa 3000Frw.

Barasaba ko imicungire mibi y'Ikivu yahagarara
Barasaba ko imicungire mibi y’Ikivu yahagarara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka