Ikusanyirizo ry’amata ryagombaga kubabera igisubizo ririmo kubahombya

Aborozi bo mu Murenge wa Kigeyo muri Rutsiro, ikusanyirizo ry’amata ryuzuye ariko ntirikore rituma babura aho bagemura amata yabo akabapfana.

Iri kusanirizo ryubatswe mu 2014 ariko kuva ryakuzura ntiryigeze rikora. Aborozi barituriye bavuga ko amata abapfana ubusa, kuko batabona aho bayagemura kandi ryari ryarubatswe rije kuba igisubizo ariko ngo ryababereye igihombo.

Bamwe ngo bahitamo kuyajyana kuyacururriza ku muhanda n'abagenzi bahanyura ariko ngo nabyo ntibabyungukira mo kubera abayagura ari bake.
Bamwe ngo bahitamo kuyajyana kuyacururriza ku muhanda n’abagenzi bahanyura ariko ngo nabyo ntibabyungukira mo kubera abayagura ari bake.

Ayinkamiye Florence utuye mu Kagari ka Rukaragata, yavuze ko baryubatse bababwira ko bazajya babishyura kuri litiro hakurikije ubwumvikane hagati yabo, ariko kuva ryakuzura ntiryigera rifungura.

Agira ati “Twategereje ko ritangira turaheba ku buryo ubu amata yacu apfa ubusa. Reba nk’ubu nza kuyagurisha ku muhanda kandi simbona abakiriya kuko hari igihe ntagurisha n’akajerekani kamwe.”

Karamira Petero nawe w’umworozi, avuga ko afite inka eshatu z’inzungu zimuha litiro 50 ku munsi ariko akagira ikibazo cy’aho agurisha umukamo we.

Ati “Ubwo se nitunywamo litiro wenda 10 izindi 40 nzazimaza iki ko nakagombye kuzigemura ku ikusanyirizo bakampa amafaranga nkikenura.”

Iri kusanyirizo ry'amata ngo ryubatswe mu 2014 ariko ngo kuba ritarakora biteza igihobo aborozi kuko babura aho bagemura amata.
Iri kusanyirizo ry’amata ngo ryubatswe mu 2014 ariko ngo kuba ritarakora biteza igihobo aborozi kuko babura aho bagemura amata.

Ayinkamiye Emerence umuyobozi w’akarere, avuga ko iki kibazo cy’amakusanyirizo giterwa n’ikaragiro rya Mukamira mu karere ka Nyabihu ritagikora, bikiyongeraho ko n’abaturage basigaye bayajyanira amaduke bakurikiye amafaranga menshi.

Ati “Ibibazo by’amakusanyirizo turabizi nka Nyabirasi abaturage banga kuhagemura kubera ko ngo ibiciro ari bito naho iridakora rya Kigeyo hari hategerejwe ikaragiro rya Mukamira ko ryuzura bakajya bayakusanya bakayagemura yo.”

Umuyobozi w’akarere yizeza abaturage baturiye ikusanyirizo rya Kigeyo ko rigomba gutangira kuko irya Mukamira ryuzuye.

Anavuga ko ikusanyirizo rya Nyabirasi rikora nabi naryo bazigisha aborozi ko kuyakusanyiriza hamwe ari byo bungura, bagakumira abagemurira amaduka bakurirkiye amafaranga mesnhi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka