Ikigo OVG cyasobanuye iby’amafi yagaragaye mu Kivu areremba yapfuye

Ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe gukurikirana imihindugurikire y’ibirunga, cyatangaje ko amafi yabonetse hejuru y’amazi mu kiyaga cya Kivu yapfuye ntaho ahuriye na gazi iboneka mu kiyaga cya Kivu nk’uko benshi babiketse, ahubwo ngo ashobora kuba yarishwe n’ibindi bintu bitahise bimenyekana.

Tariki ya 3 Kamena 2022 mu masaha ya saa mbili z’ijoro mu gace ka Bweramana muri Kivu y’Amajyaruguru na Minova muri Kivu y’Amajyepfo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu habonetse amafi yapfuye ari hejuru y’amazi.

Ubuyobozi bwa OVG buvuga ko bwohereje impuguke i Minova tariki ya 4 Kamena kureba ibyabaye no kubaza abaturage, aho abaturage batuye mu duce twa Mubambiro, inkambi ya Monusco, Sake, Baie de Sake, Ngumba, Kirotshe, Shasha, Kihindo, Kituva na Nyamubingwa bagaragaje ko nta mafi babonye hejuru y’amazi kandi baturiye ikiyaga cya Kivu.

Abaturage batuye mu gace ka Bweremana harimo n’ubuyobozi bwa Polisi hamwe n’inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije bemeje ko babonye amafi areremba hejuru y’amazi yapfuye mu masaha ya saa munani tariki 3 Kamena 2022.

Hamwe mu habonetse amafi areremba hejuru y’amazi ni Minova hafite imibare ndangahantu (S 01,692310; E 029,01739), ndetse umurobyi MUHlNDO BULALO Joseph avuga ko ari umwe mu bambere babonye amafi areremba mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu masaha ya saa tanu z’amanywa.

Ubuyobozi bwa OVG buvuga ko kureremba hejuru y’amazi byahagaze tariki ya 4 Kamena mu gitondo, bavuga ko ahabonetse amafi areremba hejuru y’amazi hatarenze ubuso bwa metero 50 mu gihe iyo aba ari gazi iri mu kiyaga cya Kivu yari gufata amafi yose mu gace.

Ubuyobozi bwa OVG buvuga ko amafi yabonetse areremba afite ikindi cyayishe nk’imiti yashyizwe mu mazi kuko ahabonetse amafi areremba hegereye umugezi winjira mu mazi y’ikiyaga cya Kivu witwa Kabuno, kandi aho winjirira (S 0l,70442° ; E 029,02081) niho amafi yo mu kiyaga abyarira.

Ubuyobozi bukomeza buvuga ko iki kibazo cy’amafi yapfuye akareremba hejuru y’amazi muri Bweramana na Minova aribwo bwambere kibonetse kandi amafi yajyanywe muri laboratoire ibizami byagaragaje ko yahumanyijwe, bitandukanye ni byo benshi baketse ko yaba yarishwe na gazi ziboneka mu kiyaga cya Kivu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka