Ikigero cy’abanywa amata mu Rwanda kiracyari hasi

Abafite mu nshingano zabo kwita ku mukamo, baratangaza ko ikigero cy’abitabira kunywa amata mu Rwanda kikiri hasi, ugereranyije n’ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga.

Umuco wo kunywa amata wimakajwe bigahera mu miryango umubare w'abayanywa wazagera ubwo wiyongera bikarandura ikibazo cy'imirire
Umuco wo kunywa amata wimakajwe bigahera mu miryango umubare w’abayanywa wazagera ubwo wiyongera bikarandura ikibazo cy’imirire

Umuti w’icyo kibazo ngo witezwe kubonekera mu kuba abantu barushaho kumva akamaro k’amata mu kuzahura imirire mu miryango, bakitabira kuyanywa ari benshi, aborozi na bo bakarushaho kwibanda ku bworozi bw’inka zitanga umukamo uhagije.

Ntivuguruzwa Thélésphore, ushinzwe imirire myiza mu mushinga wo guteza imbere inka z’umukamo no kwita ku mata, ahamya ko mu Rwanda abanywa amata bakiri bake.

Agira ati “Ibipimo mpuzamahanga bigena ko nibura umuntu umwe, aba akwiye kunywa litiro 120 z’amata ku mwaka. Ubungubu mu Rwanda igipimo cyerekana ko nibura umuntu umwe anywa litiro 72 z’amata ku mwaka, urumva ko tukiri ku rugero rwo hasi mu kwitabira kunywa amata”.

Yongera ati “Uyu munsi umukamo w’amata uboneka ku kigero gihagije ariko ugasanga abayanywa ari bacye. Byaba biri guterwa no kuba hari abantu bagiye batezuka ku muco wo kunywa amata.

Hari n’abamara gukama inka, amata bakayihutishiriza ku masoko, ntibite ku kuba bagira ayo bagenera umuryango, n’amafaranga avuyemo bakayikoreshereza ibindi bitanafite umumaro nk’ayo mata”.

Ati “Haracyari n’abibwira ko amata agenewe abana gusa, bo ubwabo ntibitabire kuyanywa. Rero dusaba abantu kugaruka mu muco wo kunywa amata, no kumenya agaciro kayo ku buzima bwacu, ibyanadufasha kugabanya ku kigero gifatika ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira bikigaragara”.

Kuva mu mwaka wa 2006 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi no guca ikibazo cy’imirire mibi cyagenda gifata indi ntera.

Inka zitanga umukamo zigira uruhare mu gutuma amata atabura
Inka zitanga umukamo zigira uruhare mu gutuma amata atabura

Aborojwe inka binyuze muri iyi gahunda, barimo uwitwa Mukamana Vestine wo mu Kagari ka Mbwe, Umurenge wa Gashaki. Amaze imyaka ine yorojwe inka, akaba umwe mu bashimishwa no kuba ikamwa bigafasha kuzahura imirire mu muryango.

Yagize ati “Abana bacu ntibari bazi amata. Ariko ubu nagabiwe inka muri gahunda ya Girinka, bituma abana bayamenya baranayakunda. Yewe ntibanatuma nyagurisha, kuko baba bayakeneye. Ubu bafite imikurire myiza, mbese muri macye ikibazo cy’imirire mibi twarakirwanyije burundu”.

Dusabimana Cyriaque wo mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki yoroye inka eshatu, zitanga litiro zisaga 40 z’umukamo w’amata. Asaba bagenzi be kumenya agaciro ko kunywa amata mu miryango.

Yagize ati “Amata nyafata nk’isoko y’imirire myiza n’ikigega kibitse ubukungu bw’ifaranga, kuko ndihira abana amashuri, kandi bakarya neza tubikesha amata. Aborozi dukwiye kuzirikana rero ko ibyo byombi ari magirirane, ntibibande gusa ku kumarira umukamo wose ku isoko kuko n’abagize umuryango baba bakeneye kuyanywa, kugira ngo babone n’uko bakora ibindi bafite ubuzima bwiza”.

Florence Umurungi Musiime, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro RNDP rigizwe n’abiyeguriye ubworozi n’abari mu ruhererekane rw’ibibukomokaho, agaragaza ko isoko ry’amata mu Rwanda ritaba ikibazo mu gihe abantu baba bimakaje umuco wo kunywa amata.

Yagize ati “Hari nk’ubwo wumva hamwe na hamwe bavuga ko umukamo w’amata wazamutse ukaba mwinshi, ukabura isoko cyane cyane mu gihe cy’imvura. Ibi ntidukwiye kuba tubitwara dutyo, kuko turamutse twimakaje umuco wo kunywa amata, bigahera mu ngo zacu, tukawusakaza mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda, ntekereza ko byazagera ubwo abantu babigira akamenyero, tukabigira mu byibanze dukenera mu buzima bwa buri munsi”.

Ati “Byarushaho kongerera imbaraga aborozi na bo, bagakora uwo mwuga bawukunze kurushaho, bakongera ubunyamwuga. Twazisanga ubworozi bw’inka burushijeho kugira uruhare rukomeye mu buzima n’ubukungu”.

Mu Karere ka Musanze honyine habarirwa inka zisaga ibihumbi 28. Umubare munini w’izitanga umukamo uri hejuru, zibarizwa mu gice cy’imirenge yegereye ibirunga nka Kinigi, Nyange, Busogo na Cyuve. Mu gihe izitanga umukamo uri ku rwego rwo hasi, zibarizwa mu gace kagizwe n’ubutaka busharira mu Mirenge ya Rwaza, Remera, Gashaki.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo John, avuga ko bari muri gahunda yo kongera ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Yagize ati “Mu karere kose iyo tubariye ku makusanyirizo y’amata uko ari atatu ahabarizwa, nibura ku munsi tugeza kuri litiro 5900. N’ubwo uwo mukamo utari ku kigero cyo hejuru, biragaragara ko dukomeje gukora ubukangurambaga, tukongera umubare w’inka zitanga umukamo, bishobora kuwuzamura, tukaba twagera n’ubwo twihaza mu nganda zitunganya amata”.

Kuwa kane tariki 10 Kamena 2021, abanyeshuri basaga 1300 biga ku kigo cy’amashuri cya Ntarama giherereye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bahawe amata muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amata uba buri mwaka ku itariki 1 Kamena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka