Iburasirazuba: Uruganda ‘Inyange’ rugiye gufasha aborozi kugura imashini zizinga ubwatsi

Amakusanyirizo y’amata 11 y’aborozi yo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, niyo agiye kubimburiye ayandi mu kugura imashini zizinga ubwatsi (Bailer machines), zizagurwa ku bufatanye bwa Leta n’uruganda Inyange.

Aborozi bagiye koroherezwa kubona imashini zizinga ubwatsi
Aborozi bagiye koroherezwa kubona imashini zizinga ubwatsi

Abayobozi b’aya makusanyirizo ku wa 19 Mutarama 2023, bahuriye mu Karere ka Gatsibo, mu biganiro n’abafatanyabikorwa barimo uruganda Inyange, umushinga SPIU, RDDP na BDF, bigamije kunoza uburyo bafashwa kubona imashini zizinga ubwatsi bw’amatungo no kureba uburyo byakwihutishwa.

Muri iyi nama, uruganda Inyange rwasinyanye amasezerano y’inguzanyo n’Abayobozi b’amakusanyirizo y’amata 11.

Buri Koperative y’aborozi igiye kugura imashini ihinga ikanazinga ubwatsi bw’amatungo, ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 76,500,000, Leta ikaba izatanga Nkunganire ya 50% andi akazishyurwa n’aborozi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Bishimiye icyo gikorwa
Bishimiye icyo gikorwa

Amakusanyirizo atanu (5) yo mu Karere ka Nyagatare, atatu mu Karere ka Gatsibo n’andi atatu yo mu Karere ka Kayonza, niyo yasabye iyo nguzanyo akaba ariyo agiye kubimburiye ayandi kubona izo mashini.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, avuga ko izi mashini zizafasha aborozi cyane kuko uretse kuzinga ubwatsi, zizajya zinifashishwa mu guhinga kugira ngo haboneke ubwatsi bwinshi.

Ati “Turizera ko amezi abiri atazagera tutarabona izo mashini zihite zitangira akazi ko kuzinga ubwatsi buhari, ariko zikazanafasha cyane mu gutera ubundi bwinshi kuko zizajya zinahinga.”

Ibiciro byazo ngo bizaba byoroheye buri wese ariko cyane umunyamuryango.

Hasinywe amasezerano y'ubwo bufatanye
Hasinywe amasezerano y’ubwo bufatanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka