Iburasirazuba: Bakeneye umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rutunganya amata y’ifu

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko hari impungenge z’umukamo udahagije uboneka nyamara habura amezi atatu gusa ngo uruganda rutunganya amata y’ifu rutangire gukora.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama ngishwanama ku ngamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi yabereye mu Karere ka Nyagatare tariki ya 02 Ukwakira 2022.

Minisitiri Mukeshimana yaganiriye n'aborozi ku ngamba zo kongera umukamo
Minisitiri Mukeshimana yaganiriye n’aborozi ku ngamba zo kongera umukamo

Iyi nama yahurije hamwe aborozi, abayobozi b’amakusanyirizo y’amata n’abandi bafite aho bahuriye n’ubworozi mu Turere turimo inzuri ari two Gatsibo, Kayonza, Kirehe na Nyagatare.

Muri iyi nama hagaragajwe ko Akarere ka Nyagatare kabona umukamo wa litiro 100,000 ku munsi nyamara ari ko kitezweho 60% by’amata yose azakenerwa n’urwo ruganda ruzaba rwakira litiro 500,000 ku munsi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yasabye uruganda Inyange kugirana amasezerano yo kugura amata n’aborozi ku Turere batayafitanye kugira ngo na bo bagire umuhate wo kuyongera.

Ati "Impamvu ari ngombwa ni uko bafite ayo masezerano ibi bibazo bavuga by’amazi n’ibindi byagenda bikemuka kuko baba bafite ubushobozi bwo kubona igishoro kuko bazabona inguzanyo mu bigo by’imari."

Uruganda Inyange na rwo rwiyemeje kwihutisha aya masezerano mbere y’uko uruganda rwuzura ndetse bakaba bagiye gufasha mu kuzamura imikorere y’amakusanyirizo y’amata ndetse no kongera umukamo.

Aborozi bagawe kuba hari hegitari 300 zagombaga kuba zateweho ubwatsi ariko bikaba bitarakozwe.

MINAGRI na yo yiyemeje kongera imbuto y’ubwatsi ikava kuri toni 500,000 zitangwa ku mwaka ikagera kuri Miliyoni 4.

Bamwe mu borozi bishimiye iyi gahunda yo kongera ingano y’ubwatsi ariko bifuza ko bafashwa kubona amazi mu nzuri no kongera amakusanyirizo y’amata.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye amata agabanuka harimo amazi make mu nzuri no kuba abantu baramenye kunywa amata, bityo ajya ku makusanyirizo akagabanuka.

Agira ati “Impamvu yagabanutse harimo imishinga y’iterambere yimuye ahantu hari inka nka Rwabiharamba mu mushinga wa Gabiro Agri-Business Hub. Abanywa amata na bo bariyongereye bituma ajya ku ikusanyirizo agabanuka, ariko hari n’ikibazo cy’amazi mu nzuri akiri make kandi inka yakoze urugendo ntikamwa.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko mu ngamba zafashwe harimo kutazerereza amatungo, kuyashakira ubwatsi ndetse no kuzamura amaraso y’inka hagamijwe izitanga umukamo mwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka