Huye: Inka za RAB zongeye konera abaturiye urwuri rwazo

Nyuma y’imyaka ibiri inka z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) zitonera abaturiye urwuri zirimo i Songa mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Werurwe 2020 zongeye kubonera.

Amasaka ni yo zibasiye cyane
Amasaka ni yo zibasiye cyane

Abahaturiye bavuga ko abonewe ari abantu 17, harimo aho bahinze amasaka, ibijumba n’imyumbati hamwe n’ibishyimbo inka zanyukanyutse, ariko ko ahakabije cyane ari mu mirima itanu zamazeho amasaka.

Séraphine Mukangenzi, utuye mu Mudugudu wa Rwambariro ho mu Kagari ka Kabona, agira ati “Zanyoneye umurima wa metero 40 kuri 30, amasaka zirayarya zirayarangiza. Ubu ari kongera gutoha bwa kabiri. Urumva ko n’ubwo nakweza, ntazabona umusaruro nari niteze. Zamvunaguriye n’ibiti by’ikawa zari zigiye kwera”.

Félicien Nyandwi, na we baturanye agira ati “Icyo zonnye cyane ni amasaka n’ibijumba. Imyumbati yo zagiye ziyirandura kuko zacagamo zirukanka. Ariko amasaka yo zarayaryaga zikamaraho”.

Ikawa zavunaguye ubu zatangiye kuma
Ikawa zavunaguye ubu zatangiye kuma

Nyuma yo konerwa, Mukangenzi na Nyandwi hamwe na bagenzi babo ngo bagiye kureba ushinzwe urwuri rw’inka z’i Songa, abizeza ko azabibwira abamukuriye bakishyurwa, nyamara hashize ibyumweru bibiri nta gisubizo barabona.

Ibi babibonyemo kubasuzugura biranababaza, cyane ko ngo icyo bifuzaga kuri RAB ari ubwumvikane, kuko ngo baramutse bayishyuje ubwone uko bikwiye bayica menshi.

N’ikimenyimenyi, ngo ubwo baheruka kuboneshereza muri 2018 (mbere gato y’uko RAB izitira urwuri rwayo), iyo bishyurwa uko bikwiye RAB yari kubishyura miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, nyamara yabishyuye ibihumbi 350 gusa, ku bwumvikane.

Izi nka zongeye kona nyuma y’uko muri 2018 RAB yari yazitiye urwuri rwayo. Abonewe bavuga ko aho inka zanyuze ari ahasenywe n’abajya kwiba urwuri muri RAB, ariko ngo baba babyumvikanyeho n’abaharinda bakanabaha amafaranga.

Tariki 20 Werurwe 2020, abonewe bagiranye inama n’umuyobozi w’ishami rya RAB ry’i Songa, abasaba ko aho kubariha ubwone (bataba bafitiye ingengo y’imari), babemerera bakabaha akazi ko gusana ruriya rugo, bakazajya banarinda inka ziza kubonera, maze bakabihemberwa buri kwezi.

Amasaka zangije nyuma y'ibyumweru bibiri yatangiye gutoha
Amasaka zangije nyuma y’ibyumweru bibiri yatangiye gutoha

Rugaju ukuriye urwuri rwa RAB Songa, ati “Turateganya kuzubaka urugo rw’ibiti bikomeye, dushyiremo senyenge, ariko kugira ngo bibe ibintu birambye dushyireho n’imiyenzi. Twazajya duha akazi abantu batandatu mu gihe cy’amezi atandatu, hanyuma n’abandi bakabasimbura”.

Icyakora na none, abonewe bavuga ko akazi batakanze, ariko ko kagombye kubanzirizwa no kubishyura imyaka yabo inka zariye. Naho ubundi ngo byaba ari ugutesha agaciro umurimo bakoze mbere, wo guhinga.

Nyandwi ati “ubwo se imyaka twahinze yaburiramo ngo tugiye gukora akazi kandi no mu kuyihinga twari ku kazi”?

Biteganyijwe ko tariki 23 Werurwe 2020, impande zombi zizahura zikumvikana ku cyakorwa kibabereye bombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka