Huye: Ikibazo cy’aborozi b’inka cyatangiye kuvugutirwa umuti

Nyuma y’uko aborozi banini b’inka bakorana n’ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira bagaragarije ko babuze aho berekerana umusaruro w’amata, bemerewe kuyagemura gatatu mu cyumweru.

Kubura aho berekerana amata byavugutiwe umuti w'igice
Kubura aho berekerana amata byavugutiwe umuti w’igice

Nubwo ikibazo bafite kidakemutse burundu, hari abishimira iyo ntambwe yatewe, bakanasaba Imana ko icyorezo cya coronavirus cyashira ibintu bigasubira mu buryo.

Jean Paul Utagiriwe, umworozi ukama litiro zirenga 100 ku munsi, ni umwe mu bishimira iyo ntambwe yatewe, kandi akizera ko hari igihe ikibazo bafite cyazakemuka burundu kuko kugeza ubu bagikemuriwe igice.

Agira ati “Twakoranye inama, ikaragiro rigaragaza ko ababafatiraga amata batakiyafata bose, maze ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bubasaba kuzajya bayadufatira gatatu mu cyumweru, mu gihe hagishakishwa uburyo bwo kuzajya twegeranya amata ku masite, hanyuma abayafata bagakorerwa ubuvugizi ku nganda zigomba kuyatwara”.

Ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira basanzwe bakorana ryabemereye kuzajya ribafatira amata kuwa gatatu, kuwa gatanu no ku cyumweru.

Icyashimishije Utagiruwe kurushaho, ni uko noneho na veterineri w’umurenge yongeye gusura aborozi, hanyuma n’abaveterineri bigenga bagahabwa ibyangombwa bituma babasha kugera ku borozi bakabavurira amatungo.

Ku kibazo cyo kwibaza niba gatatu mu cyumweru gahagije mu kubakemurira ikibazo, Utagiruwe avuga ko ku minsi atafatiwe amata yiyemeje kuzajya ayaha abamuhingira, bakazamwishyura gahoro gahoro nyuma y’uko ibintu bisubira mu buryo.

Icyakora, bagenzi be b’aborozi bo si ko babibona. Umworozi wo mu Murenge wa Ruhashya ukama litiro 100 ku munsi ati “Ntabwo ibibazo mfite bikemutse”.

Ku gitekerezo cy’uko na we amata yayaha abahinzi nka Utagiruwe, agira ati “Abahinzi turayabaha na bo bakayahaga”.

Gatete wo mu Murenge wa Rwaniro ukama litiro 12 ku munsi, kandi ufite izindi mbyeyi ziri hafi kubyara (ubundi ngo afite inka zibarirwa mu 10), agira ati “Kiriya cyemezo nticyadukemuriye ibibazo byose, ariko na yo ni amahirwe twagize, byari byatuyobeye”.

Impamvu avuga ko ibibazo byabo bitakemutse ni uko ngo amata y’iminsi itatu atanahemba umushumba, nyamara no kuvuza inka bibatwara amafaranga atari makeya.

Ati “Mu rugo icyo ukoze cyose usanga ari amata. Uranabwira umuntu ngo ngwino nguhe amata akavuga ngo n’ayo natwaye ejo aracyahari. Nawe ubwawe urayanywa ukayahaga”.

Anavuga ko afatiye ku kuba ibibazo bafite byaratewe na coronavirus, bakwakirirwa amata byibura kane mu cyumweru, bagasiba gatatu.

Umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira, Lambert Kayitare, avuga ko kuri litiro zirenga 3,500 bakiraga buri munsi, ubu bari kwakira 2,000 gusa, kandi ko ari ukubera ko uruganda rw’i Nyanza ari yo rwabemereye kuzajya rufata.

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, avuga ko iki kibazo cy’aborozi b’inka bakigejeje ku buyobozi bw’intara, bukiyemeza kubafasha gukomeza gushakisha amasoko. Ariko na none ngo ntibyoroshye kubera ko coronavirus itari mu Karere ka Huye gusa.

Ati “Baracyashakisha, ariko ni ikibazo kigoye kubonera umuti kuko icyorezo kiri ku isi yose”.

Uyu muyobozi anavuga ko kugeza ubu aborozi bakorana n’ikusanyirizo rya Rusatira (ni aborozi bo mu Murenge wa Rwaniro, Rusatira na Ruhashya) ari bo babonye iri soko rya gatatu mu cyumweru, naho abakorana n’ikusanyirizo rya Kinazi, na ho haboneka amata menshi, bo nta ryo bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse,ikibazo cyo kubura aho tugemura cyabanje kugaragara iminsi mike kubera COVID-19 bitewe nuko uwatwaraga amata ayakuye kuri MCC RUSATIRA(Agiragitereka) ariwe Laiterie NYABISUNDU na RUDACO Ltd bari bahagaritse kuyagura ariko ubu byasubiye k’umurongo ,turiho turagemura amata yacu kuri MCC RUSATIRA ( Ihuriro AGIRAGITEREKA),rwose nubu niho turi twagemuye.
Turashimira abayobozi batandukanye bakoze ubuvugizi : Ubuyobozi bw’Intara ,Ubuyobozi bw’akarere ka Huye ,Umuyobozi wa MCC ( RANGIRA Innocent) waduhamagaye twese abacunda akaturema agatima ,kandi turashimira n’abanyamakuru mudahwema gukurikirana imibereho y’abaturage.Imana ibahe umugisha

Cyusa yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka