Horezo: Bagiye kubakirwa ikusanyirizo ry’amata rizasubiza ibibazo byabo

Aborozi b’inka bo mu misozi ya Ndiza, ni ukuvuga mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije mu Karere ka Muhanga, bagiye kubakirwa ikusanyirizo ry’amata rizahesha agaciro umukamo wabo.

Bagiye kubakirwa ikusanyirizo rizatuma amata y'inka zabo agira agaciro
Bagiye kubakirwa ikusanyirizo rizatuma amata y’inka zabo agira agaciro

Muri uwo murenge ni na ho haherereye umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo, urimo inka zisaga 100 wonyine, abahatuye ndetse n’abaturiye uwo mudugudu bakavuga ko amata yangirikaga, ndetse n’iyo babonye uyabagurira abahenda cyane.

Twizerimana Nicodème utuye muri uwo mudugudu, avuga ko amata babona ari menshi bityo ko yagombye kubafasha kwiteza imbere ari yo mpamvu bahoraga basaba ikusanyirizo.

Agira ati “Hano mu mudugudu tugira inka zirenga 100, amata dukama ni ukuyanywa gusa ndetse akanatunanira hakagira ayangirika. Hari abajya baza kuyagura rimwe na rimwe ariko bakaduhenda bikabije kuko litiro bayigura amafaranga ari hagati ya 80 na 150, urumva ko ayo ntacyo yageza ku muntu ari yo mpamvu dusaba ubuyobozi ko twakubakirwa ikusanyirizo hano”.

Muragijemariya bahuje ikibazo na we avuga ko kutabona aho bagurishiriza amata y’inka zabo bibasubiza inyuma mu iterambere.

Ati “Amata turayanywa tugaha n’abagenzi, ariko icyo twifuza ni isoko ryayo kugira ngo natwe twiteze imbere kuko ari cyo cyari kigamijwe ubwo Umukuru w’Igihugu yaduhaga izi nka. Turasaba rero ubuyobozi kudufasha hakaboneka ikusanyirizo ry’amata ryaduha igiciro cyiza kuko ubu bisa no kuyatangira ubuntu n’iyo habontse uyagura”.

Kubera ko bigoye kugenda muri iyo misozi ya Ndiza kubera ikibazo cy’imihanda, ikusanyirizo rimwe ako karere gafite riri mu Mujyi wa Muhanga, ntiribasha gukurayo buri gihe ayo mata ngo atunganywe acuruzwe bityo abo borozi bunguke.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, na we yemera ko kuba nta kusanyirizo ry’amata riri muri kariya gace ari ikibazo kimaze iminsi kivugwa, gusa ngo barateganya kuryubaka bidatinze kuko ako karere muri rusange gafite inka nyinshi.

Ati “Aka karere gafite inka nyinshi kuko zirenga ibihumbi 60 kandi ikusanyirizo ry’amata rihari ni rimwe riri mu Murenge wa Nyamabuye, ni urugendo rurerure kugira ngo amata agereyo. Usanga rero inka ibera umutwaro umuturage aho kumubera igisubizo kuko umusaruro itanga utabona isoko ngo abone amafaranga yamurengera mu byo akenera mu buzima”.

Ati “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ariko twabitekerejeho, hariya Horezo honyine hari inka zirenga 100 ariko n’ahahakikije zirahari ari yo mpamvu tugiye kuhubaka ikusanyirizo ry’amata rizaba rikorana n’irya Nyamabuye. Hazashyirwa umuntu uzajya yakira amata mu buryo bwujuje ubuziranenge n’uburyo bwiza bwo kuyatwara bityo abaturage babone inyungu mu bworozi bwabo”.

Akomeza avuga ko amafaranga yo kubaka iryo kusanyirizo yateguwe, ku buryo imirimo yo kuryubaka izatangira muri uku kwezi kwa Nzeri, uyu mwaka w’ingengo y’imari ukazarangira ryaruzuye ndetse rinakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega byiza iterambere nukuri

alias yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka