Hari magendu mu buvuzi bw’amatungo - Senateri Alvera Mukabaramba

Abasenateri barasaba ko habaho uburyo busobanutse bwo kugeza imiti y’amatungo ku borozi kubera ko aborozi babagaragarije ko bikigoranye kuyibona, ndetse hakaba n’impungenge z’ubuziranenge n’ibiciro biri hejuru ku miti ishobora kuboneka.

Inteko Rusange ya Sena yagejejweho Raporo ku isurwa ry'ibikorwa by'ubworozi mu Turere. Abasenateri bashimye intambwe yatewe mu guteza imbere ubworozi ariko basanga hari imbogamizi zikigaraga zikwiye kwitabwaho
Inteko Rusange ya Sena yagejejweho Raporo ku isurwa ry’ibikorwa by’ubworozi mu Turere. Abasenateri bashimye intambwe yatewe mu guteza imbere ubworozi ariko basanga hari imbogamizi zikigaraga zikwiye kwitabwaho

Senateri Mukabaramba yagize ati “Inka zacu ziracyavurwa magendu, kuko usanga abaveterineri baziha imiti batabanje kuzifata amaraso cyangwa amase ngo bazipime.”

Ibi yabivuze ashingiye ku kuba, mu ngendo bakoze hagati ya 20-28 Mutarama 2026, bareba iterambere ry’ibikorwa by’ubworozi n’ibibazo bikirimo bikwiye gushakirwa ibisubizo ngo ubworozi buteze imbere ababukora n’Igihugu muri rusange.

Aha bagaragaje ko nko mu Ntara y’Amajyaruguru nta laboratwari n’imwe y’amatungo ihari, bakavuga ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’amatungo, anagaragaza ko farumasi z’imiti y’amatungo na zo zikiri nkeya, ukaba usanga abaturage bajya kwigurira imiti muri za Agrotec, bityo n’uburyo bayitwaramo cyangwa bayihamo amatungo bukaba butujuje ubuziranenge.

Nka Senateri Nkubana, we yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kuko usanga hari abaturage barya inyama z’itungo ryapfuye bagahuma, cyangwa se banywa amata y’inka akabagiraho ingaruka.”

Ibi Senateri Nkubana, akabivugira ko akenshi izi ngaruka abaturage bahura na zo ziba zituruka ku miti itujuje ubuziranenge amatungo aba yahawe, na we agashimangira ko laboratwari z’amatungo zikwiye kongerwa.

Visi Perezida wa Sena ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Senateri Solina Nyirahabimana, yemeranywa na Senateri Nkubana ko imiti y’amatungo itujuje ubuziranenge igira ingaruka ku bafungura ibikomoka kuri ayo matungo, na we avuga ko “ari ngombwa ko ubuziranenge bw’imiti y’amatungo bwitabwaho mu kurinda ubuzima bw’amatungo n’abantu.”

Abasenateri ariko bashimye kuba urubyiruko rwarinjiye mu buhinzi n’ubworozi ku bwinshi, avuga ko bigaragaza ko ari umusaruro w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kuko ngo bigaragara ko ari yo bakesha ubuhanga mu buhinzi.

Mu bindi abasenateri basabye harimo ko abaturage bagomba gufashwa no korora amatungo menshi atandukanye, bityo bikongera imirire n’ubukungu by’Abanyarwanda byiyongera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka