Hagaragajwe uburyo imimero y’ibigori mu cyumweru kimwe itanga ibiryo by’amatungo bitubutse

Uko ibihe bigenda bitambuka, abantu bava mu buhinzi n’ubworozi gakondo bagana mu kubigira umwuga, ni nako ubushakashatsi bugenda butanga ibisubizo. Ni muri urwo rwego hagaragajwe ko guhinga ibigori ahatari mu butaka mu gihe kitarenze icyumweru, bitanga ibiryo by’amatungo bitubutse kandi bikungahaye ku bitera imbaraga n’ibyubaka umubiri.

Imimero y'ibigori mu cyumweru kimwe itanga ibiryo by'amatungo bitubutse kandi bifite intungamubiri
Imimero y’ibigori mu cyumweru kimwe itanga ibiryo by’amatungo bitubutse kandi bifite intungamubiri

Gérard Bizimana ukurikirana uruhererekane nyongeragaciro rw’ingurube mu muryango Duhamic Adri, akaba umwe mu bigisha aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Gisagara bakoresha ubwo buryo bwo kongerera ibigori agaciro, avuga ko ibigori bishobora guhingwa mu gice cy’ijerekani cyangwa ibase ishaje, mu gihe cy’icyumweru bigatanga imimero ikungahaye ku byubaka umubiri itanatakaje ibitera imbaraga ibigori biba bisanzwe byifitemo.

Asobanura ko mu kubihinga babanza kubyinika mu gihe cy’amasaha 12, hanyuma bakabishyira muri cya gice cy’ijerekani cyangwa ibase ishaje babanje gutobora munsi kugira ngo amazi bakoresha buhira mu gitondo na nimugoroba atazarekamo agatuma ibyahinzwe bibora.

Nyuma y’icyumweru ngo imimero iba ishobora kugaburirwa amatungo, kandi ntiba yungutse ibyubaka umubiri gusa ahubwo biba byanatubutse kuko inusu y’ibigori ivamo ibiro bitatu by’ibiryo by’amatungo.

Agira ati “Ni nk’inyunganiramirire. Byunganira ibiryo umworozi atanga, kuko byongera ibyubaka umubiri (Protéine) ku kigero cyo kuva ku 9 kugeza kuri 13.”

Yungamo ati “Dukangurira aborozi ubundi kumenya kwivangira ibiryo, kugira ngo uvuge ngo niba nagabanuye soya, ndongera bya bigori nkoresheje bya byubaka umubiri byanjye ndi bukure mu bigori. Cyangwa ukavuga uti, hari ibyo ndi buze kugabanya mu bigori ndikuvanga kuko nzagabura bya bigori twahinze mu gice cy’ijerekani.”

François Xavier Nsengiyumva, umwarimu muri TSS Kabutare ukunze no gutanga amahugurwa ku bijyanye n’ubworozi muri rusange, yunga mu rya Bizimana agira ati “Uko kumera kongerera ibigori vitamini n’ibikungahaye ku ntungamubiri (Protéine), kubera wa mumero wazamutse, n’ibitera imbaraga bikagumamo.”

Asobanura kandi ko umumero uturutse mu kigori uba ufite vitamine nyinshi zitandukanye cyane cyane vitamine B complexe. Iyo vitamine B iyo yisanishije n’indi myunyu ngugu iringaniza karisiyumu na fosifore ndetse na vitamine D, cyane cyane ko ikigori kiba kirimo n’ibitera imbaraga, byahura n’indi munyu ngugu bigatuma itungo rikura neza.

Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gisagara ryabaye kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 23 Kanama 2024, aho umuryango Duhamic Adri wari washyize ibikorwa byawo hari bene biriya bigori byameze.

Elisaberth Gwaneza, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Ndora, na we ngo yifashisha ibigori ahinga mu gice cy'ijerekani mu kugaburira ingurube ze
Elisaberth Gwaneza, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Ndora, na we ngo yifashisha ibigori ahinga mu gice cy’ijerekani mu kugaburira ingurube ze

Abahageraga bahatindaga babaza icyo ibyo bigori bikora ahongaho, bagatangazwa no kubwirwa ko ari ibiryo by’amatungo byahinzwe mu gice cy’ijerekani, mu rwego rwo gutubura ibigori no kubyongerera agaciro mu bijyanye n’intungamubiri ku matungo.

Elisaberth Gwaneza, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Ndora, yavuze ko akoresha biriya bigori mu kwita ku ngurube yorora.

Yagize ati “Biriya biryo by’ingurube ndabikoresha. Ni ibigori bisanzwe mfata, hanyuma nkaba mfite ikibaraderi (igice cy’ijerekani) natobaguye munsi, hanyuma nkasukamo ibigori, nkatereka ahantu nkajya mbivomerera. Uko mbivomerera ni ko bimera bihanga bizamuka, byagira amababi umunani cyangwa 12 nkahita mbisarura nkabiha ingurube.”

Yanasobanuye ko niba ingurube yayihaye sondori mu gitondo, ayiha bya bigori-byatsi saa cyenda, nimugoroba akayiha ibisigazwa by’ibiryo by’amazi yogesheje mu byombo cyangwa se ibindi biryo yabonye.

Ngo ntagurisha ingurube yoroye ku biro, ariko iyo amaranye amezi atandatu bamwishyura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka