Guteza intanga inka zabo ntibibaha umusaruro

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bategetswe kubangurira ina zabo hakoreshejwe kuziteza intanga ariko ntizipfa gufata.

Aba borozi bavuga ko ubusanzwe bamwe muri bo bajyaga babangurira ku mfizi kandi ngo inka igahita ifata bitagoranye.

Ubuyobozi busaba abaturage ko aho kugirango inka zandure indwara baziteza intanga.
Ubuyobozi busaba abaturage ko aho kugirango inka zandure indwara baziteza intanga.

Ariko ubuyobozi bwabategetse kubangurira hakoreshejwe uburyo bwo gutera intanga ubirenzeho agahanwa. Bavuga ko basanze ubu buryo budatanga umusaruro, kuko ngo inka ishobora gufata itewe intanga inshuro zirenga eshanu.

Ruremesha Frederic utuye mu murenge wa Nyagisozi, avuga ko imaze guterwa intanga inshuro enye ariko ntiyigeze ifata. Agira ati “Mfite inka isobanutse rwose, ariko ubu maze kuyiteza inshuro enye zose yanze gufata.”

Ngo n’ubwo inka yaterwa intanga igafata, iyo ibyaye iba itujuje ubuziranenge nk’inyana yavutse ku mfizi, nk’uko undi witwa Sebazungu Francois abyemeza.

Ati “Inyana ivutse ku ntanga ntabwo iba ari nziza, iba irutwa n’iyavutse ku mfizi.”

Aborozi bavuga ko inka zibanguriwe ku buryo bw'intanga zitinda gufata.
Aborozi bavuga ko inka zibanguriwe ku buryo bw’intanga zitinda gufata.

Aba borozi bifuza ko bakwemerwa kujya babangurira ku mfizi, bagasaba ko nibura mu kagari haba imfizi imwe yizewe bazajya babanguriraho.

Umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubworozi, Donatien Twagiramungu avuga ko abaturage batigeze babuzwa kubangurira ku mfizi, ahubwo abafite imfizi basabwe kubanza kuzipimisha ngo barebe niba zitarwaye indwara y’amakore ntizanduze izindi.
Ati “Twasabye ababangurira kubanza gupimisha ibimasa byabo bakamenya niba bitarwaye amakore,kuko ikimasa kiyarwaye iyo cyuriye inka gihita kiyanduza.”

Twagiramungu ntahakana ko inka ibanguriwe hakoreshejwe uburyo bwo gutera intanga itinda gufata ugereranije n’iyabanguriwe ku mfizi. Ariko akavuga ko batakwemerera abaturage kubangurira ku mfizi babonye zose kuko byakwanduza inka zabo.

Ati “Natwe turabyemera ikimasa ni cyo kiboneza neza kurenza ukuboko ku muntu, ariko abaturage ntitwabemerera ko banduza inka zabo tubireba.”

Ubuyobozi buboneraho kongera gusaba abatunze imfizi kuzipimisha mu Kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kugira ngo bamenye niba zitarwaye indwara y’amakore bakabona kujya babangurira inka z’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buriya buryo bwo gushyira implan kumatwi ntibugikoreshwa. Ubu hari ubundi bushya bwa PRIG DELTA

Musangamfura yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka