Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ukwakira 2015, ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umukobwa ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, mu Murenge wa Gasange.

Meya Gasana yagize ati:” Umwana w’umukobwa kugira ngo azavemo umutima w’urugo ubereye umuryango, ni uko uburezi n’uburere bwe bigomba kwitabwaho akivuka kandi akarindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, kuko bidindiza iterambere rye ndetse n’iryu’umuryango.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abana muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Uwera wari umushyitsi mukuru, mu ijambo yagejeje ku bari aho, yibukije ko buri wese akwiye kugira uruhare afata iya mbere mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.
Ati:” Iki ni ikibazo kidushishikaje, niyo mpamvu tugiha agaciro cyane, ni nayo mpamvu tunasaba abana babakobwa kujya bihutira gutunga agatoki mu gihe babonye uwaba ashaka kubahohotera.”
Madame Uwera yakomeje avuga ko uyu munsi ugamije gukangurira abantu ko uburenganzira bw’umwana w’umukobwa bukwiye kubahirizwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugira ngo intego yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina igerweho, hakwiye gutanga amakuru ku gihe mu gihe habayeho ihohoterwa, ndetse abantu bakirinda icyatuma ibimenyetso bisibangana.
Raporo zitangwa na Polisi zigaragaza ko abana 67 muri aka karere ka Gatsibo, aribo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (basambanyijwe ku gahato), bakaba ari ababashije kunyuzwa kuri polisi.
Kimwe mu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeza kwiyongera muri aka karere, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge niryo riza ku isonga.
Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 11 Ukwakira buri mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti:” Ndifuza ejo hazaza heza, mpisemo kurinda ubuzima bwanjye.”
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|