Gisagara: Umusaruro w’amafi wasubiye inyuma kubera amikoro make

Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Bizenga ryorora amafi, baratangaza ko ubu bworozi bwabo bumaze gusubira inyuma bitewe n’ikibazo cy’amikoro make, bagasaba kwegerwa bagafashwa kuzamuka.

Amafi yo mu byuzi bya Rwabisemanyi ni kimwe mu byatumye mu murenge wa Kigembe hamenyekana. Amafi ahororerwa akanahatuburirwa ni ayo mu bwoko bwa “Tirapia” mu Kinyarwanda bita “Injyejye”, bikozwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Abaturage bahaturiye bavuga ko byabafashije gukunda ubworozi bw’amafi ndetse binatuma bamwe muri bo batangiza ishyirahamwe ry’ubworozi bw’amafi ryitwa BIZENGA.

Amikoro make yatumye ubworozi bwabo busubira inyuma.
Amikoro make yatumye ubworozi bwabo busubira inyuma.

Aba baturage ariko ngo amafi babonagamo ntiyabaga abyibushye nk’ayavaga mu byuzi bya RAB bitewe n’ubushobozi buke.

Minani Vincent ati “Higeze kubaho ikibazo imvura iguye umugezi uruzura amafi ashiramo kandi ntitwari kubona indi mbuto kuko abana barahenda cyane, habayeho no kuduha imbuto ariko ntihabaho kudukurikirana nabyo bituma ibikorwa bisubira inyuma”.

Bigirimana Augustin, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kigembe, avuga ko imbogamizi aba baturage bahuye nazo bazizi. Gutangira gukora nka koperative kandi nta buzima gatozi bafite, nabyo ngo biri mu byatumye bacika intege, ariko ngo bagiye kubafasha kububona.

Iki kibazo cy’amikoro yo kugura ibiryo by’amafi ndetse n’ibikoresho nkenerwa muri ubwo bworozi ngo gikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Barasaba kwegerwa bagafashwa kuzamura ubworozi bwabo.
Barasaba kwegerwa bagafashwa kuzamura ubworozi bwabo.

Bugabo Hillery, umukozi wa RAB mu ntara y’amajyepfo, akaba anakurikirana ubworozi bw’amafi kuri sitatiyo ya Kigembe, asanga hari ibyakorwa kugira ngo ubu bworozi bubashe gutezwa imbere.

Ati “Icyo abantu tubasaba ni ukwishyira hamwe kugira ngo biyongeremo ubushobozi, ikindi na banki zikaborohereza zikabaha inguzanyo kuko umushinga wo korora amafi urunguka kandi vuba ku buryo nta kibazo cyo kwishyura cyabaho”.

Imibare itangwa na RAB, yerekana ko kugeza ubu umusaruro w’amafi mu Rwanda ukiri muke. Ku mwaka hinjizwa toni ibihumbi 15 by’amafi avanywe mu bihugu byo hanze, zigacuruzwa ku masoko y’imbere mu gihugu, naho toni zirenga 50 z’amafi zikaba zicishwa ku butaka bw’u Rwanda zijyanywe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka