Gicumbi: Koperative IAKIB irasabwa kwishyura aborozi umwenda wa Miliyari 1 Frw ibafitiye

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore basabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gufasha aborozi bo muri Gicumbi kwishyuza Koperative IAKIB amafaranga agera kuri Miliyari 1 frw bivugwa ko yabambuye.

Depite Mukabalisa Germaine, yavuze ko iyo Abadepite bakoreye ingendo hirya no hino mu gihugu usanga abaturage batonda umurongo muremure babatura ikibazo cy’umwenda iyi Koperative ibafitiye, bakabasaba kubavuganira.

Depite Mukabalisa avuga ko biteye impungenge kuba batishyurwa kandi babona uruganda rukora ndetse rufite n’ubushobozi bwo kuba rwabishyura.

Ati “ Ni gute igihugu kibashishikariza kujya mu bworozi hanyuma uruganda rukabambura kandi rukora”.

Depite Mukabalisa avuga ko aba baturage barenganyijwe kuko mu igenzura bakoze basanze abo iyi Koperative yari ibereyemo umwenda barimo na Banki ya Kigali bishyuwe ariko hakirengagizwa abaturage kandi aribo bari bakwiriye guhabwa amafaranga yabo.

Iki kibazo cyagarutsweho na Depite Gihana Donatha wagaragaje akarengane gakomeye aba baturage bakorewe ko kutishyurwa kandi uruganda rutabuze ubushobozi.

Ati “Ko ubushobozi buhari kuki batishyurwa kandi uyu mwenda bafitiwe n’uru uruganda umaze igihe kinini? Habaye iki gituma abandi bari bafitiwe umwenda barimo na Banki ya Kigali bishyurwa bo bakaba batarishyurwa”.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Ndorimana, yasobanuye ko iyi Koperative ijya kwamburwa aborozi byaturutse kuba yari yarahombye ndetse abari bayiyoboye bakaza gushyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa.

Ati“Mu gufasha koperative hibanzwe ku kureba ko itagwa hasi no kureba uko hishyurwa imyenda yari ibereyemo banki kuko wari umwenda ukomeye ariko nayo igakomeza gukora”.

Ndorimana yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi itagifataho icyemezo kuko ari ikibazo cyakabaye kibazwa abashinzwe iyi koperative, gusa avuga ko abaturage bakwiriye kwishyurwa umwenda kugira ngo barusheho kugirira ikizere ishyirwamubikorwa rya gahunda ya Leta.

Ndorimana avuga ko iki kibazo gisaba ubufatanye ndetse ko umusanzu wakenerwa ngo umuturage arenganurwe biteguye kuwushyiramo nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “ Mu gufasha uru ruganda gukomeza gukora habayeho ko rukorana n’Inyange ikajya ibagurira noneho nabo bakabona uko bishyura wa mwenda ari nako narwo rukomeza kongera kwiyubaka”.

Ibibazo bya Koperative ya IAKIB byatangiye mu mwaka wa 2023 aho abari abayobozi bayo batawe muri Yombi bakurikiranywe kunyereza umutungo w’iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw. Iryo nyerezwa ryayo mafaranga rikaba ryarakozwe hagati y’ umwaka wa 2021 kugeza 2023.

Kugeza n’ubu haracyari ikibazo cy’uwo mwenda w’Abaturage batishyurwa bakaba bagitegereje guhabwa ubutabera .

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka