Dr Kayumba Pierre Claver ukuriye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) wari witabiriye umuhango wo gutaha iri vuriro ry’amatungo, tariki 22/01/2013, yavuze ko akarere ka Gicumbi kakoze igikorwa gikomeye cyane kuko iyo laboratoire ari iya kabiri mu gihugu cy’u Rwanda.
Nta muturage uzongera kugira ikibazo cy’uko igitungo rye rizapfa atazi icyo rizize kuko baregerejwe ivuriro rizajya ribafasha gusuzuma neza bakamenya icyo iryo tungo rirwaye maze rigahabwa imiti ijyanye n’uburwayi bwaryo; nk’uko Dr Kayumba yakomeje abisobanura.
Muganga w’amatungo mu murenge wa Rukomo, Dushime Elie, yatangaje ko iyo laboratoire izajya ifata ibizamini by’amatungo bitandukanye basuzume indwara zitandukanye harimo uburondwe, inzoka zo munda, uburenge n’izindi.
Bashobora kandi kuzajya bagira igihe cyo gusuzuma n’amase cyangwa amaganga bityo bakamenya uko ubuzima bw’amatungo y’abaturage buhagaze.
Ngo amatungo azajya asuzumwa nk’uko umurwayi asuzumwa kwa muganga nyuma yo kubona ibisubizo by’indwara bakabona kuyiha imiti ijyanye n’uburwayi bwaryo.
Dushime Elie ati “mbere twajyaga dusuzuma mu rujijo kuko twakekaga ko itungo iri n’iri rishobora kuba rirwaye indwara runaka dukurikije ibimenyetso tuyibonaho hanyuma tukayiha umuti ariko ubu tuzajya tuyiha imiti tuzi neza icyo turi kuyivura”.
Bamwe mu baturage bo muri ako karere baje kwifatanya n’abayobozi muri uwo muhango bishimiye iryo vuriro ry’amatungo yabo kuko mbere barwazaga amatungo yabo ariko ntibamenye indwara arwaye n’ubwo yabaga yavuwe; nk’uko Ndanga Ananias abitangaza.
Avuga ko nyuma yo kubona iryo vuriro ubu bazajya bihutira gusuzumisha amatungo yabo kuko bizeye neza ko bazaba bagannye muganga nyawe ndetse n’uburwayi bw’amatungo yabo bukamenyekana.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|