Iki gikomera cyagombaga kubera mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Rwikiniro ahitwa Kadobogo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye Kigali Today ko impamvu cyahagaritswe, ari uko mu Karere ka Kayonza bahana imbibi hari inka zigikekwaho indwara y’uburenge, kandi hakaba hari ukwikanga ko hari inka zava aharwaje zikaba zakwirakwiza indwara.
Ati “RAB ni yo yavuze ko gihagarara kuko muri Kayonza hari inka ibipimo byazo bihora bihindagurika, kandi hariya inka za Kayonza zirahaza.”
Umwe mu borozi yavuze ko indwara y’uburenge ubu igaragara ahitwa Gakoma muri Kayonza, hafi n’Umudugudu wa Gikobwa mu Kagari ka Munini Umurenge wa Rwimbogo.
Uburenge bwagaragaye bwa mbere mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro ku wa 14 Ukuboza 2023.
Inka eshatu (3), zari zagaragaje ibimenyetso zakuwe mu bworozi ku buryo ku wa 21 Ukuboza 2023, nta ndwara y’uburenge yari ikigaragara mu nka mu Karere ka Gatsibo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|