Gatsibo: Inka zirwaye zaragurishijwe ngo hakemurwe ikibazo cy’ubukene

Akarere ka Gatsibo kafashe icyemezo cyo kugurisha inka 56 ziturutse mu miryango 36 kugira ngo abaturage babone ikibatunga ndetse banabone ubushobozi bwo gusubiza abana mu mashuri.

Umuyobozi w’Akarere, Ruboneza Ambroise, yagize ati: “Amabwiriza yo gukemura icyo kibazo tukagurisha inka zirwaye yaturutse muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi”.

Hari hashize amezi abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, batagurisha amatungo yabo arimo inka, ihene ndetse n’andi matungo magufi kubera indwara y’uburenge.

Twifuje kumenya niba ari cyo gisubizo gikwiye (kugurisha amatungo arwaye), kurusha uko ayo matungo yashakirwa imiti akavurwa, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko kubera ikibazo cy’ubukene babyumvikanyeho n’abaturage ku buryo inka zose zirwaye zigurishwa bagahabwa amafaranga kuko bafite ubukene bukabije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ibyo bizakemura ikibazo aborozi bamaranye amezi hafi ane batabasha kugurisha amatungo yabo cyane ko ariho baba bateze amakiriro, abana bagasubira mu mashuri, n’abaturage bakabasha kwivuza.

Izo nka zirimo kugurishwa i Kigali aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabashakiye isoko; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gatsibo abisobanura.

Nubwo iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gufasha abaturage barembejwe n’ubukene kubera akato k’amatungo, bisa nk’aho bamwe mu baturage batishimiye icyemezo cyo kugurisha amatungo yabo.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo, bavuze ko bababajwe nuko amatungo yabo agurishwa kandi abayagura bakabaha amafaranga make cyane.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka