Gatsibo: Aborozi barishimira ko amata yabo atazongera kwangirika

Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo ryayo rya Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko amata yabo atazongera kwangirika kubera ko babonye imashini zikoresha imirasire y’izuba mu kuyakonjesha.

Aborozi barishimira ko amata yabo atazongera kwangirika
Aborozi barishimira ko amata yabo atazongera kwangirika

Umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Rwimbogo, Karangwa James, avuga ko mbere yo kubona imashini ikoresha imirasire y’izuba, amata yangirikaga kubera umuriro mucye bagiraga.

Ati “Umuriro twari dufite ni uw’inzira imwe (Single phase), hari ubundi buryo bari badushyiriyeho ariko rimwe na rimwe ntibishoboke ko uwo muriro uhagurutsa ibyuma bikonjesha, hashira iminota 30 amata akaba amaze kwangirika. Ikibazo wari umuriro mucye utabasha guhagurutsa imashini zacu.”

N’ubwo icyo kibazo cyari kimeze gutyo ngo ku kwezi bishyuraga nibura amafaranga 600.000 y’umuriro.

Kubera kwangirika kw’amata bamwe mu borozi, cyane mu gihe cy’impeshyi ngo bahitamo gutekesha inka (guharira inyana uziharira za nyina) kugira ngo ubuzima bw’inka zabo busigasirwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko nyuma y’uko aborozi bahawe imashini zikoresha imirasire y’izuba mu gukonjesha amata, hakurikiyeho kubakangurira kongera umukamo.

Kongera umukamo ngo ni ukubanza gukuraho inzitizi zatumaga amata yose ataza ku ikusanyirizo, kubera ko mbere yangirikaga.

Abayobozi basabye aborozi kongera umukamo
Abayobozi basabye aborozi kongera umukamo

Ikindi ngo hagiye gushyirwaho ubundi buryo bwo kubonera inka amazi, aho hagiye kurangira imirimo yo kubaka nayikondo 10 mu Mirenge ya Rwimbogo, Kiziguro na Kabarore.

Ariko nanone ngo hari izindi eshanu zigiye gucukurwa ahitwa Rwikiniro, zigahurizwa hamwe amazi akoherezwa mu nzuri mu Murenge wa Rwimbogo.

Agira ati “Hari umufatanyabikorwa watwemereye nayikondo eshanu zizashyirwa ku musozi wa Rwikiniro, amazi yazo agahurizwa hamwe ku buryo azagezwa mu nzuri zigera kuri 300.”

Uyu mushinga kandi ngo ukubiyemo gahunda yo gutera ubwatsi bw’amatungo mu rwego rwo kongera umukamo.

Hazubakwa kandi ubuhunikiro bw’ubwatsi mu rwego rwo guhangana n’izuba rikunze kugira ingaruka ku nka n’umukamo ukabura.

Umwaka utaha kandi ngo hazatangira ikiciro cya kabiri cy’umushinga wa RDDP, uzasibura ibidendezi by’amazi (Valleys dams) byasibye, gucukura za nayikondo, gutera ubwatsi, kubaka ibiraro by’amatungo, ubuhunikiro no gufasha aborozi kubona inka z’umukamo.

Ibi ni ibikorwa ngo bizasubiza ikibazo cyo guhaza uruganda rw’amata y’ifu rwubakwa i Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye kumvako twabonye imashyini zikoreshwa nu muriro ukomoka kumirasire y’izuba kt tv mwubahwe!

Mwiseneza jean damour alias jamal yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka