Gatsibo: Abahawe inka muri gahunda ya Gira inka bishimiye kugabira bagenzi babo batarazibona

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore barishimira kuba barahawe inka, bakaba bagiye kugabira bagenzi babo kugira ngo nabo bikure mu bukene. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuinzi n’ubworozi (RAB), bukaba busaba abaturage gukokomera ku muco wo kugabira.

Ubwo hari mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe gahunda ya girinka munyarwanda cyiswe (Girinka week) kuri uyu gatanu tariki 9 Mutarama 2015, Umuyobozi ushinzwe ubworozi n’ibikomoka ku matungo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI Rutagwenda Theogene, yasabye abaturage bagabiwe inka kwirinda kugurisha inka bahawe, ababwira ko bakwiye kuzorora bityo nabo bakazoroza abandi kugirango iyi gahunda igere kuri buri muturarwanda.

Izi ni zimwe mu nka zituwe n'abamaze korora muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda.
Izi ni zimwe mu nka zituwe n’abamaze korora muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda.

Yagize ati “Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kuzamura umubare w’inka zitangwa muri gahunda ya girinka munyarwanda, ni nayo mpamvu tuboneyeho umwanya wo kwibutsa abahabwa inka muri iyi gahunda kuzorora bakazifata neza kugira ngo nabo bazoroze abandi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kizira kikaziririzwa gufata inka umuturage yahawe muri iyi gahunda akayigurisha, kuko aba yishe gahunda yashyizweho na Nyakubawa Perezida wa Repubulika, kandi ufatiwe muri icyo cyuho hari ibihano bimukwiye.

Bamwe mu baturage boroje bagenzi babo bavuga ko inka bahawe muri iyi gahunda, zabafashije kwikura mu bukene, akaba ari nayo mpamvu nabo bifuje koroza bagenzi babo kugira ngo nabo babashe kugera ku iterambere bagezeho babikesha iyi gahunda ya Gira inka Munyarwanda.

Icyumweru cya Girinka munyarwanda cyiswe Girinka week, ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba cyatangirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa kabarore, Akagali ka Simbwa kuri uyu wa gatanu tariki 8 Mutarama 2015, bikaba biteganyijwe ko iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere twose tugize iyi ntara.

Kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu Gihugu hose hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 210,000, mu karere ka Gatsibo honyine hakaba hamaze gutangwa inka zigera ku bihumbi 15,784, izituwe zikaba zigera ku bihumbi 5,435, muri iki cyumweru gusa biteganyijwe ko imiryango 321 itishoboye ariyo izahabwa inka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka