Gakenke: Ibagiro ry’ingurube rije ari igisubizo ku buziranenge bw’akabenzi

Mu Karere ka Gakenke hafunguwe ibagiro ry’ingurube ryuzuye ritwaye agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, aho rije kongera ubuziranenge n’isuku y’inyama z’ingurube cyangwa se ‘akabenzi’.

Iryo bagiro ryatangiye kuganwa cyane aho ku munsi riri kwakira ingurube zisaga 30
Iryo bagiro ryatangiye kuganwa cyane aho ku munsi riri kwakira ingurube zisaga 30

Iryo bagiro rya kijyambere ryiswe ‘Ryabazira Pig Slaughter’ ryubatswe mu Murenge wa Cyabingo mu mushinga w’Akarere ka Gakenke ku bufatanye na World Vision.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabwiye Kigali Today ko ako gace kihariye mu bworozi bw’ingurube, aho abaturage bahoraga basaba ko bubakirwa ibagiro kugira ngo babone aho bagurishiriza ingurube no kugira ngo zibagirwe ahantu hujuje ibyangombwa, kandi abacuruza bagurishe inyama zifite isuku yizewe”.

Yagize ati “Aka gace korora ingurube cyane, kandi nta bagiro ryujuje ibyangombwa ryari risanzwe rihari, ku munsi ingurube nke zatangiye kubagirwa muri iri bagiro zirasaga 30, kandi n’amabagiro asanzwe araciriritse cyane”.

Arongera ati “Ni ukugira ngo abaturage bacu babone aho bagurishiriza ingurube, ikindi ni ukugira ngo zibagirwe ahantu hujuje ibyangombwa, kandi tugire n’isuku kuko ahantu hanyuranye habagirwa ingurube usanga isuku yaho ikemangwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko kubaka iryo bagiro bigiye gufasha abaturage kurushaho kongera umusaruro uva muri ubwo bworozi, ndetse ngo ikibazo cyo kubona aho bagurishiriza ingurube zabo kirakemutse kandi n’agaciro kazo ngo kaziyongera mu gihe zizaba zigurishirizwa mu mijyi inyuranye y’igihugu, kubera ko inyama zizaba zujuje ubuziranenge.

Ni igikorwa cyishimiwe n’abatuye ako karere aho bavuga ko ubworozi bw’ingurube bugiye kurushaho kubungukira, buzamura iterambere ryabo.

Umuturage witwa Denys Gakwaya yagize ati “Ni byiza, ndakeka ko umworozi w’ingurube atazongera kubura abaguzi bazo, cyangwa ngo babafatirane babahende”.

Uwimbabazi Clementine we yagize ati “Iki gikorwa mudukoreye ni inyamibwa”.

Uwo muyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga kandi ko, n’ubwo Akarere ka Gakenke gatunzwe n’ubuhinzi, ngo bashyize n’ingufu mu bworozi bw’amatungo magufi, aho yemeza ko n’ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Gakenke bwahawe agaciro, aho usanga Gakenke iri mu turere turi ku isonga mu kugaburira igihugu amagi.

Ati “Muri Gakenke ubuhinzi bumeze neza n’ubwo ubutaka ari buto, ariko mu bijyanye n’amatungo magufi inkoko, ingurube…, usanga umuturage korora ayo matungo bimworohera, tukaba dufite amasoko mu gihugu no hanze yacyo aho muri Congo n’ahandi”.

Arongera ati “No mu gihe cya COVID-19, twari twagize ikibazo cy’isoko ry’amagi aho twari dufite asaga ibihumbi 500, Leta yacu iradufasha iraza irayagura iyagaburira abana bato bari mu mirire mibi, noneho n’ingurube mwabonaga ko zajyaga zigurwa zikajyanwa mu duce tunyuranye bazitwaye nabi ku magare, ariko n’inka za kijyambere zirahari mu biraro kandi zimeze neza”.

Nyuma yo kubaka iryo bagiro, mu Karere ka Gakenke hamaze gushyirwaho Ihuriro ry’Aborozi b’Ingurube rizajya risuzuma izamuka ry’iterambere ry’ubworozi bw’ingurube, hakaba kandi hashyizweho n’Ihuriro ry’Aborozi b’Inkoko, hanashyirwaho Ikusanyirizo ry’Amagi, aho abaguzi bazajya bayasanga mu Mujyi wa Gakenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka