Gakenke: Amata arabapfira ubusa nyuma y’uko ikusanyirizo rihagaze kubera COVID-19

Aborozi batuye mu Karere ka Gakenke baravuga ko bakomeje kugirwaho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, kuko amata ari kubapfira ubusa nyuma y’uko ikusanyirizo ry’akarere ryamaze gufunga.

Icyumwa cyifashishwa mu gushyushya amata
Icyumwa cyifashishwa mu gushyushya amata

Abo baturage bavuga ko ikusanyirizo ry’akarere ari kimwe mu byabateye imbaraga zo korora inka kuko babonaga aho bagemura amata, bakabona amafaranga yo gukomeza kwita ku bworozi, ariko aho rifungiye bikaba byarabateye ibihombo.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, baravuga ko iryo terambere ryabo ryaterwaga n’ubworozi rikomeje guhungabanywa n’ifungwa ry’iryo kusanyirizo, aho amata akomeje kubapfira ubusa.

Nsanzubuhoro Claudien ati “Tworoye inka ariko ntacyo turi kuzikuramo, ikusanyirizo ryarahagaze burundu ntitukibona n’isabune ubu twarumiwe. None se nkanjye ukama litiro 15 ku munsi, umuntu yazinywa akazimara koko, ko ubundi twafataga ayo kunywa andi tukayajyana ku ikusanyirizo bakaduha amafaranga.

Uwo muturage avuga ko Leta yakwiga kuri icyo kibazo amata akaba yakomorerwa nk’uko andi masoko y’ibyo kurya yakomeje.

Avuga kandi ko hirya no hino mu gihugu amakusanyirizo yakomeje gukora usibye irya Gakenke ryafunze, aho yagize ati “Amakusanyirizo y’ahandi arafunguye, ariko muri Gakenke sinzi uko byagenze. Leta ikwiye kudufasha umukamo ntukomeze kudupfira ubusa”.

Sebahutu Protais we aravuga ko ari guhomba amafaranga asaga ibihumbi 60 ku kwezi yakuraga mu mata, ubu akaba yaramaze gufata ingamba zo kugurisha inka imwe muri ebyiri yari yoroye.

Ubworozi bw'inka bukunzwe na benshi mu Karere ka Gakenke
Ubworozi bw’inka bukunzwe na benshi mu Karere ka Gakenke

Agira ati “Nari noroye inka ibyiri ariko imwe maze kuyigurisha, kuko ntakibona aho ngemura amata. Nkanjye abaturage bari baranyizeye bakampa n’ayabo nkayagemura ku buryo ku munsi nagemuraga Litiro zigera mu 100 z’amata. Ubu nkatwe twatungwaga n’ubworozi turi mu bukene bukomeye”.

Uwimana Alphonse we avuga ko amata agerageza kuyaha abaturage mu kwirinda ko yapfa ubusa, ariko akaba menshi akagenda yangirika mu gihe hari abaturage mu tundi duce tw’igihugu bayakeneye.

Ati “Muri iki gihe ikusanyirizo ryarafunze tugwa mu bihombo kuko umushoramari twakoranaga yamaze gufunga. Ubu amata turayanywa tugaha n’abandi baturage, ariko n’ubundi araba menshi amwe agapfa ubusa. Ikibabaje ni uko hari abandi bayakeneye hirya no hino mu gihugu mu gihe twe twabuze aho tuyashyira”.

Akomeza agira ati “Hari aho umuntu yumva no korora yabireka iyo aguye mu gihombo nk’iki, ariko ntawe twarenganya ni ikibazo cya buriya burwayi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, burasaba abaturage kwihangana muri ibi bihe bya COVID-19, bubizeza ko mu gihe icyo cyorezo kirangiye ikusanyirizo rizakomeza kwakira amata yabo nk’uko bisanzwe nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere, Deogratias Nzamwita.

Ikusanyirizo ry'amata rya Gakenke
Ikusanyirizo ry’amata rya Gakenke

Agira ati “Ni ikibazo, hari rwiyemezamirimo ufite uruganda ku mupaka wa Gatuna wakoranaga n’akarere kuri iri kusanyirizo, yaguriraga abaturage amata, ariko muri iyi minsi ntakiyafata ikusanyirizo ryarahagaze kubera ibi bibazo bya Coronavirus.

Yabaye twari tugize amahirwe iki cyorezo kikarangira byo nta n’ikibazo cyari gihari, akusanyirizo ryakongera rigakora ariko ndizera ko kizarangira vuba”.

Ubuyobozi bw’akarere burasaba abaturage gukomeza gufata neza ayo mata, ndetse bakaba bayagemura ku bacuruzi bakorera mu gace batuyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka