COVID-19: Aborozi b’inkoko bari kugwa mu gihombo

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye ingendo zitari ngombwa zihagarikwa cyaratunguranye, ku buryo gufata ingamba ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utabikwa igihe kirekire bitarabonerwa umurongo.

Aborozi b'inkoko barataka igihombo
Aborozi b’inkoko barataka igihombo

Nubwo amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’aya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko ubucuruzi bw’ibiribwa budakwiye guhagarikwa, muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda indwara ya Coronavirus, abahinzi n’aborozi b’ibiribwa bitabikwa igihe kirekire bari kubura aho babyerekerana.

Impamvu ni ukubera ko iki cyorezo cyaje gitunguranye ku buryo nta ngamba z’uko uwo musaruro wagezwa hirya no hino ku bawukeneye, nyamara hari n’abafite ubushobozi bwo guhaha batabasha kugera kuri uwo musaruro.

Muri uwo musaruro harimo uw’amata, nk’uko duherutse kubagezaho ikibazo cy’abakama litiro 100 ku munsi ubu babuze aho berekerana. Harimo n’umusaruro ukomoka ku nkoko, harimo amagi ndetse n’inyama.

Charles Mushumba, wororera inkoko z’amagi mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yatangarije Kigali Today ko ku munsi asarura amagi arenga 800 aterwa n’inkoko 1000 atunze.

Uretse kuba afite abaturanyi ubu bagenda bamugurira make makeya, nta yandi masoko manini akibona, ku buryo nyuma y’iminsi ine gusa urujya n’uruza rw’abantu ruhagaritswe, ubu afite amagi hafi ibihumbi bitatu mu bubiko.

Ahangayikishijwe n’uko azagera aho akabura aho abika aya magi, nyamara hashobora kuba hari ababuze aho bayagurira.

Ati “N’ubundi abasanzwe barya ayo magi ni abaturarwanda. Ariko ikibazo ni uburyo abageraho. Uwatubonera aho ashyirwa abantu bayashaka bakaba bazi ko bayahashakira”.

Umworozi mugenzi we usarura amagi 500 ku munsi, we ahangayikishijwe kurusha n’uko mu minsi mikeya atazabasha kugura ibiryo by’inkoko yoroye kubera ko nta masoko afite.

Agira ati “Nari naguze ibiryo byo kuzigaburira mu gihe cy’iminsi 10. Uyu munsi ni ku wa gatatu. Muri sitoke mfitemo amagi abarirwa mu 1500. Nintabona ahantu nyajyana, sinzongera kubasha kugura ibiryo. Nintabasha kugura ibiryo, izi nkoko nzazigira nte”?

Uyu mworozi ageze aho anatekereza ko uwamufasha kugaburira inkoko ze ariko ntizimupfane.

Ati “N’iyo Leta yangenera ibiryo byo kuziha amagi ikayatwara, ikangenera udufaranga dukeya nabyemera, ariko zigakomeza kubaho, nizeye ko nyuma y’icyi cyorezo nzakomeza korora. Kuko zipfuye nyuma y’icyorezo sinazongera kubasha korora”.

Aborozi banini b'inkoko ngo ntibakibona amasoko ahagije y'amagi
Aborozi banini b’inkoko ngo ntibakibona amasoko ahagije y’amagi

Immaculée Kayitesi, wororera inkoko z’amagi ahitwa mu Gahenerezo, na we avuga ko kubura aho yerekerana umusaruro w’amagi biri kumugora.

Ikimuhangayikishije kurusha ariko ni inkoko z’inyama afite zamukuranye cyane, ku buryo kuba amahoteli atagifite abakiriya bahagije, byatumye icyizere cy’uko yazikuramo nibura ayo yazishoyemo na cyo cyamaze gutakara. Ubu yatangiye kwibona yaterejwe inzu cyamunara.

Ati “Mpombye miliyoni zirenze eshanu! Sinzi icyo Leta izadukorera kugira ngo nibura batadutereza cyamunara”.

Cassien Karangwa, umuyobozi w’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko kugeza ubu ikibazo ku bicuruzwa bitamara igihe bari bazi ari icy’abahinzi b’i Rubavu, kandi ko bari batangiye kwiga uko cyankemuka. Ngo n’ibindi baraza kubitekerezaho.

Ati “Ejo twamenye ikibazo cy’abahinzi b’i Rubavu bahingaga amashu na karoti n’izindi mboga, zajyanwaga no muri Kongo. Turi kurebana n’Akarere ka Rubavu kugira ngo turebe ukuntu byakongera kugera ku bacuruzi. Ubwo na Huye turaza kureba icyakorwa”.

Karangwa anibutsa abantu bose ko ubucuruzi bw’ibiribwa butigeze buhagarikwa, kimwe n’uko inganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa zasabwe gukomeza gukora, ariko ibi byose bigakorwa abantu bibuka ingamba zo kwirinda indwara ya Coronavirus, harimo gukaraba intoki kenshi ndetse no gusiga umwanya nibura wa metero hagati y’umuntu n’undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka