
Abarahiye ni abaveterineri 30 barangije kwiga muri kamuza y’u Rwanda (UR) muri uyu mwaka ushize w’amashuri, umuhango wabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018, bakaba barahiriye imbere y’Inama nkuru y’Urugaga rw’abaveteruneri nk’uko biteganywa n’itegeko.
Dr Tumusabe Marie Claire, umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’abaveterineri mu Rwanda (RCVD), asobanura impamvu y’iyo ndahiro cyane ko yari imenyerewe ku baganga bavura abantu.
Agira ati “Barahirira ko bazakora umwuga wabo neza kuko umuveterineri akora ku mpande zose, itungo natariha ibyo rigomba guhabwa cyangwa ntarivure neza bizagira ingaruka ku muntu. Ni yo mpamvu barahirira kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga bityo babungabunge ubuzima bw’amatungo ndetse n’ubw’abantu”.

Yakomeje agira inama urwo rubyiruko yo kuba inyangamugayo mu byo bakora.
Ati “Inama tubagira ni iyo kuba abanyamwuga ba nyabo b’ inyangamugayo, bafite ikinyabupfura kandi bagatanga serivisi nziza. Umuturage niba aguhamagaye ukihutira kumugeraho kuko iyo utinze ari bwo usanga itungo rye ryarembye rikaba ryanapfa, bakagutakariza ikizere”.
Abo baveterineri barahiye baje basanga abandi banditse mu rugaga 2500, bakaba bagiye gufatanya kwita ku matungo, gusa ngo n’ubu umubare wabo uracyari muke ugereranyije n’ababakenera nk’uko Dr Tumusabe yabivuze.
Umwe mu barahiye, Rita Kwibuka, ahamya ko iyo ndahiro ari ngombwa kuko ngo ituma umuntu aguma mu murongo, yaba agiye no gutana ikamugarura.
Ati “Iyi ndahiro ifasha umuntu gushimangira ibyo yize kandi yemera, agahora azi ko agomba kwita ku matungo y’abaturage uko bikwiye kuko bitabaye uko aba ashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ni yo mpamvu tuba tugomba kurahira kugira ngo ninatandukira, ya ndahiro ingarure mu murongo ntaragira ibyo nangiza”.
Mugenzi we Justin Mudacumura, avuga ko agiye kubahisha umwuga we yirinda amakosa arimo na ruswa zikunze kuvugwa mu baveterineri.
Ati “Abaveterineri muzi ko ari bo bapima inyama, hari igihe umuturage aba afite itungo rirwaye ritakagombye kubagwa ariko agaca inyuma akaguha ruswa, wagira intege nke ukayakira itungo rikabagwa rikagira ingaruka mbi ku bantu. Ibyo ngomba kubyirinda ntanga serivisi nziza ndetse nasobanurire ababikora ko ari icyaha”.
Ubusanzwe hari hamenyerewe ko harahira abaganga bavura abantu ndetse n’abanyamategeko, ariko ngo guhera uyu mwaka abaveterineri na bo bazajya barahira nk’uko ngo bikorwa no mu bindi bihugu.
Ohereza igitekerezo
|