Burera: Imvura yangije ibyuzi yatumye umusaruro w’amafi ugabanuka

Abororera amafi mu byuzi biri mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bateganya kuvugurura ubu bworozi, buheruka gushegeshwa n’imvura yaguye mu mezi ashize, ikangiza bimwe mu byuzi bororeramo, bigabanya umusaruro w’amafi.

Ubu ni bumwe mu bwoko bw'abana b'amafi yororewe muri ibi byuzi
Ubu ni bumwe mu bwoko bw’abana b’amafi yororewe muri ibi byuzi

Aba borozi bagize Koperative yitwa Isugi ihuriyemo abanyamuryango 20, bavuga ko imvura yo mu mpera z’umwaka ushize yaguye mu byuzi 14 bororeramo, yangiza bitandatu, amafi bari bororeyemo arapfa; kugeza n’ubu bikaba bitarongera gukoreshwa.

Aba borozi bavuga ko kuva batangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2004, ari bwo bubatunze n’imiryango yabo. Icyo gihe uwitwa Uwimana Jeannette, umwe mu bagize iyi Koperative yagize ati: “Muri ubu bworozi niho dukura mituweli, amafaranga y’amashuri y’abana n’ibindi. Aya masuri yangije bimwe mu byuzi twororeragamo amafi yadukomye mu nkokora, dufite n’impungenge ko nihatagira igikorwa hazaza n’andi aturutse mu misozi akangiza n’ibi bisigaye”.

Aho ibi byuzi biherereye ni ku nkengero z’ikiyaga cya Burera mu gice cy’igishanga gikikijwe n’imisozi ifite amasoko yivanga n’amazi y’imvura, yajyaga igwa igaturiza muri ibi byuzi.

Kuri ubu abagize iyi Koperative bishimira ko ibi byuzi bitakirengerwa n’isuri, kubera gahunda yabayeho yo kuyobora amazi yabyangizaga avuye muri iyo misozi. Aha ngo ni naho bateganya guhera batangira gushyira mu bikorwa umushinga wo gusana ibyangiritse no kubiteramo andi mafi.

Umuyobozi w’iyi Koperative yagize ati: “Twagize amahirwe isuri ntikidutera ngo irengere ibyuzi. Duteganya ko mu gihe kiri imbere twazabisana tukongera kororeramo amafi, bikazadufasha kongera ingano y’ayo turoba. Ni gahunda ishobora kuzatwara amafaranga atari munsi ya miliyoni enye; duteganya kuzabifashwamo na banki binyuze mu kwaka inguzanyo tuzagenda twishyura buhoro buhoro”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, aherutse kubwira Kigali Today ko Leta yatangije gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Ku ruhande rw’aborozi ni mu rwego rwo kubarinda ko amatungo yabo yicwa n’ibiza hakabura ubashumbusha.

Yagize ati: “Iyo gahunda y’ubwishingizi ni nziza, kuko iha umworozi umutuzo mu gihe haramutse haje ibiza cyangwa impanuka byayahitana. Hari ibigo by’ubwishingizi biri henshi hashoboka kandi n’abashinzwe ubworozi begereye abaturage mu mirenge bahuguriwe gufatanya mu bujyanama n’ubugenzuzi byorohereza wa mworozi ukeneye gutanga ubwishingizi bw’amatungo. Ni gahunda turi gushyiramo imbaraga kandi twizeye neza ko izafasha aborozi benshi”.

Yavuze ko mu gihe kitarenze umwaka bateganya kongera ubwoko bw’amatungo yishingirwa, dore ko ku ikubitiro iyi gahunda yatangiranye n’ubwishingizi bw’inka gusa. Uyu muyobozi asaba aborozi gutangira gutekereza inyungu zirimo zo kugabanya impungenge bahoranaga kubera ikibazo cy’amatungo yabo yajyaga yicwa n’ibiza.

Nibura abanyamuryango ba Koperative Isugi buri mwaka baroba toni imwe n’igice y’amafi. Bateganya ko nibamara gusana ibyuzi byangijwe n’amazi y’imvura bazagura ubu bworozi, bukagera kuri toni ziri hagati y’ebyiri n’igice n’eshatu buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka