Burera: Imiryango 100 yorojwe inka yishimira ko igiye gutandukana n’ubukene

Imiryango 100 itishoboye yo mu Karere ka Burera, nyuma yo gushyikirizwa inka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, yiyemeje kuzifata neza kugira ngo mu gihe kidatinze izabe yaciye ukubiri n’ubukene.

Bahamya ko bagiye kuzifara neza kugira ngo zizororoke babone amata n'ifumbire
Bahamya ko bagiye kuzifara neza kugira ngo zizororoke babone amata n’ifumbire

Kuva ku wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, Akarere ka Burera katangiye gushyikiriza inka imiryango itishoboye, ibarizwa mu Mirenge 11 mu yigize ako karere.

Hategekimana Jean Baptiste, wo mu Kagari ka Gacundura, Umurenge wa Rwerere, yashimishijwe no kuba inka yorojwe igiye kumukura mu bukene.

Ati “Ibyishimo n’umunezero ntewe no kuba Umukuru w’Igihugu ampaye iyi nka nziza gutya, ndumva bindenze. Amata yo kunywa iwanjye yari imbonekarimwe, kandi nabwo tukayanywa tuyahawe n’abagiraneza, kuko no kuyigurira byabaga ari ikibazo bitewe no kutagira ubushobozi. Ubu mvuze ko nsezeye ku bukene sinaba mbeshye, kuko kuba ntangiye ubworozi vuba aha cyane, izororoka tujye tunywa amata twikamiye, dusagurire isoko n’ifaranga ryinjire imuhira”.

Akomeza ati “Si amata gusa kuko izajya inampa ifumbire ihagije yo kwifashisha mu buhinzi bwa kijyambere ngiye guhita ntangira, ku buryo mfite icyizere ntakuka ko mu minsi ya vuba aha, ndaba ndi mu bantu bifite mu gace k’iwacu”.

Aborojwe inka bashimira umukuru w’Igihugu Paul Kagame, washyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda, barimo n’abashingira ku ngero za bagenzi babo bazorojwe mu myaka ishize, kuri ubu bakaba barateye intambwe yo kwikura mu bukene byihuse, babikesha inka borojwe.

Aborojwe inka bemeje ko basezereye ubukene
Aborojwe inka bemeje ko basezereye ubukene

Aha ni na ho abazihawe kuri iyi nshuro, bashingira bahamya ko icyizere cy’uko imibereho yabo igiye kuba myiza bagifite ijana ku ijana.

Mugwaneza Jean Bosco utuye mu Kagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere, yizeye na we gusezerera Ubukene.

Ati “Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame ni uwo gushimirwa cyane, ku bwo kuba yarashyizeho gahunda yo koroza abaturage inka ngo bikure mu bukene. Ni benshi nzi ubu babasha kurihira abana amashuri, abandi babaye abacuruzi, abubatse inzu ndetse n’abagiye basirimuka mu buryo butandukanye babikesha korozwa. Ubu natwe tugiye kugera ikirenge mu cyabo, tuzigaburire neza kandi bihagije, tujye tuzikorera isuku uko bikwiye, igihe zifite ikibazo tuzishakire ba veterineri ku buryo zizororoka ku bwinshi, tukanaziturira abandi bagenzi bacu batishoboye, bityo twese tuve mu bwigunge twaterwaga n’ubukene”.

Umukozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Burera, Habaguhirwa Jean Pierre, yasabye aborojwe inka, kuzitaho uko bikwiye, kandi bakihutira kuzishyira mu bwishingizi bw’amatungo, kugira ngo n’igihe yagira ikibazo bazagobokwe.

Yagize ati “Inka mushyikirijwe ni ikimenyetso cy’uko imiyoborere y’igihugu cyacu yitaye ku gukura abaturage mu bukene himakazwa iterambere ryabo. Kuzifata neza bijyana no kuzigaburira bihagije, kuzivuza no kuzigirira isuku; ariko ikirenzeho ni ukuzirikana kuzishyira mu bwishingizi, kugira ngo n’igihe hagira ihura n’ikibazo gitunguranye, nyirayo azashumbushwe”.

Imiryango yorojwe inka uko ari 100 ni iyo mu mirenge 11 y'Akarere ka Burera
Imiryango yorojwe inka uko ari 100 ni iyo mu mirenge 11 y’Akarere ka Burera

Mu nka zatanzwe uko ari 100, izigera kuri 57 zahawe imiryango yo mu Mirenge ya Rwerere, Rusarabuye, Nemba, Ruhunde, Rugengabari na Gitovu. Ni mu gihe izindi 43 kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, zashyikirijwe imiryango itishoboye yo mu Mirenge ya Bungwe, Butaro, Gatebe na Kinyababa.

Imiryango 14.733 ni yo imaze guhabwa Inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda mu Karere ka Burera, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 ako Karere gateganya koroza imiryango 1350 muri iyo gahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka