Burera: Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yoroje inka imiryango 20

Abaturage bo mu miryango 20 itishoboye, bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, barahamya ko kuba borojwe inka, ari imbarutso yo kwikura mu bukene bwari bumaze igihe bwarabadindije, ubu bakaba bagiye kwihutana n’abandi mu iterambere.

Amb. Ron Adam yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda
Amb. Ron Adam yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda

Ibi, babigarutseho ku kane tariki 18 Kanama 2022, ubwo bari bamaze gushyikirizwa inka, borojwe na Ambasaderi w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, Ron Adam, muri gahunda yo gushyigikira Girinka Munyarwanda.

Nyiragasigwa Winifrida, umubyeyi wo mu Murenge wa Rusarabuye, worojwe inka ndetse n’iyayo iheruka kubyara; yemeza ko zigiye kumuhindurira imibereho.

Yagize ati “Nari umukene ruharwa! Ku buryo no kubona ibiribwa ngaburira abana byari ikibazo. Kunywa amata byo byari nk’imbonekarimwe kuko n’umwaka washoboraga gushira mu rugo nta n’umuntu usomyeho na rimwe. Kuva navuka sinari nakoroye habe n’itungo na rimwe, habe n’inkoko cyangwa intama byibura. None dore ngize amahirwe norojwe izi nka zombi. Byanteye ibyishimo bidasanzwe, ubu nanjye ngiye kujya nywa amata nyasangire n’abana banjye. Ifumbire y’akarima kamwe mfite, ntizongera kubura, ibi ni igihamya cy’uko nitandukanyije n’ubukene burundu!”

Nyiragasigwa Winifrida yorojwe inka n'iyayo
Nyiragasigwa Winifrida yorojwe inka n’iyayo

Abandi bagenzi be borojwe inka, barahamya ko bagiye kurushaho kuzifata neza kugira ngo zizororoke boroze na bagenzi babo.

Umwe muri bo yagize ati “Ubuzima bwanjye bwari hasi, ndi umukene ukabije, utagira akambaro. Kwishyurira abana minerivale byo byari nk’inzozi. None ubwo norojwe iyi nka, hehe n’ubukene. Ubu ngiye gushishikazwa no kuyibungabunga, nyifate neza, njye nyigirira isuku kandi nyigaburire, ku buryo izororoka bidatinze nanjye nkoroza abakiri inyuma yanjye”.

Ambasaderi Ron Adam, avuga ko u Rwanda na Israel bifitanye umubano mwiza kandi wihariye. Iki gikorwa kikaba ari kimwe mu bishimangira urugendo rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko no gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda, yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati “Koroza imiryango itishoboye, biri mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cyiza cya Perezida Paul Kagame, cyo gukura abaturage mu bukene, binyuze mu nzira yo kuboroza inka. Ni impano nizeye ko zizatanga umusaruro ufatika kandi mu buryo burambye. Natwe nk’igihugu cya Israel, twifuje gushyigikira icyo gitekerezo, duhereye ku Turere bigaragara ko dufite umubare munini w’abatishoboye. Ni n’ibikorwa tuzakomeza gushyishikarira, kuko twifuza kubona abana banywa amata, kimwe n’abandi bo mu miryango yabo; tukifuza kandi kona imiryango yihagije mu biribwa kandi abayigize bafite ubuzima bwiza”.

Inka 20 ni zo abatishoboye bo mu Mirenge ya Cyeru, Rusarabuye na Nemba borojwe
Inka 20 ni zo abatishoboye bo mu Mirenge ya Cyeru, Rusarabuye na Nemba borojwe

Inka 20 zorojwe imiryango itishoboye yo mu Mirenge ya Cyeru, Rusarabuye na Nemba mu Karere ka Burera. Ziyongera ku zindi 60, zorojwe imiryango yo mu Turere twa Rulindo, Nyamasheke na Gisagara mu bihe bishize.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yishimiye umuhate w’igihugu cya Israel mu kugabanya ibipimo by’imirire mibi n’igwingira mu bana, no guhashya ubukene mu miryango.

Yagize ati “Kuba aba baturage borojwe izi nka, bije kunganira gahunda twihaye ya buri mwaka, yo koroza abatishoboye. Icyo twifuza kuri aba baturage bakomeje korozwa, ni uko bazifata neza, kugira ngo bazabone uko boroza n’abandi. Intego ni ukugira ngo tugabanye umubare w’abafite ibibazo by’imirire mibi n’igwingira mu miryango, kandi iki gikorwa igihugu cya Israel kidukoreye uyu munsi, cyo kiraduha icyizere ntakuka, cyo gukomeza kuzamura umubano dufitanye, cyane cyane mu bireba no kwihutisha gahunda zikura abaturage mu bukene”.

Byari ibyishimo ku baturage b'i Burera
Byari ibyishimo ku baturage b’i Burera

Mu Karere ka Burera ubu, habarurwa inka zisaga ibihumbi 44. Izigera ibihumbi 18 zikaba ari izo abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka