Bugesera: Umusaruro w’amafi mu biyaga udahagije uzunganirwa n’agiye kororerwa imusozi

Amafi ni ikiribwa kigenda cyitabirwa cyane, bitewe n’uko hari abantu bavuga ko batagikunda kurya inyama zitukura, ahubwo bakarya amafi kuko yo afatwa nk’inyama z’umweru. Icyakora abayagura bagaragaza impungenge ku giciro cyayo kuko bavuga ko kiri hejuru.

Uwitwa Imananimwe Jean de Dieu ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera avuga ko Koperative ‘TUBUMWE’ yo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, iroba mu Kiyaga cya Kidogo, ariko ikanaroba mu biyaga bya Rumira na Gashanga ihuriraho n’imirenge ya Gashora na Juru.

Avuga ko ubu muri iki gihe ibiyaga bidakomye barimo kuroba kuko ubundi ngo bakoma ibiyaga mu rwego rwo kubiruhura mu mezi ya Mata na Gicurasi buri mwaka, nyuma bakongera gutangira kuroba mu kwezi kwa Kamena. Gusa ubu muri iki gihe ngo umusaruro ntumeze neza cyane, kuko ubundi iyo Koperative yashoboraga kuroba toni 2 z’amafi ku kwezi, ariko ubu ngo ntibakirenza toni imwe n’igice hakaba n’ubwo bajya hasi cyane bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu bigabanya umusaruro w’amafi bigatuma udahaza isoko rihari nk’uko bisobanurwa na Imananimwe, harimo imyuzurure, ibyonnyi, n’amarebe atwikira amazi y’ikiyaga bigatuma amafi adakura neza. Ikindi ngo ni uko nta biryo byihariye bigenewe amafi bishyirwa mu kiyaga cya Kidogo, kuko ngo hari abantu bakoresha amazi yacyo mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi ntibayakoresha arimo ibyo biryo bigenewe amafi.

Ntagisanimana Jean d’Amour, Perezida wa Koperative TUBUMWE, avuga ko ubu umusaruro w’amafi ari muke, ku buryo usanga amafi baroba hafi ya yose agurwa n’abaturage b’i Rilima gusa, kandi ubundi ngo bagombye guhaza aho batuye, ariko bakageza umusaruro no ku masoko ya kure.

Ubu ngo ifi za Tilapia baroba, bazigurisha amafaranga 1500Frw ku kilo, ku bantu bazisanze aho ku kiyaga, izisigaye abaturage baturiye ikiyaga bamaze kugura, zirangurwa n’abajya kuzicuruza i Nyamata ku isoko. Gusa ngo ifi za Tilapia zisaguka ziba ari nkeya, keretse izitwa imamba ngo ni zo zidakundwa n’abantu b’aho Rilima, bavuga ko zitaryoha, izo rero ngo zigurwa n’ab’ahandi.

Ku kibazo cy’amafi manini bivugwa ko akura akaba yapima ibiro hagati ya 15-30, azanwa ahanini n’amazi y’imyuzure aturuka mu nzuzi akarya ifi zisanzwe mu kiyaga, ngo barimo kwiga uko bajya bayakuramo kuko afatwa nk’ibyonnyi. Icyakora ngo kuyavana mu kiyaga yamaze kugeramo ni ibintu bitoroshye, ariko ngo bazajya bakoresha indobani bagende bayagabanyamo kuko na yo agabanya umusaruro w’amafi asanzwe.

Igituma igiciro cy’amafi kidakunda guhinduka n’ubwo umusaruro waba muke cyangwa mwinshi nk’uko Ntagisanimana abivuga, ngo ni uko ibikoresho bo bakoresha mu burobyi bikomeza guhenda, hakiyongeraho amafaranga 82.500Frw Koperative itanga buri kwezi nk’ubukode bw’ikiyaga.

Simba Aloys ni Perezida wa Koperative yitwa ‘KOPISACYORU’(Koperative ‘Isano’ ikora uburobyi muri Cyohoha ya ruguru). Ihuriweho n’abarobyi bo mu mirenge ya Mayange, Musenyi, Mareba na Ngeruka yose yo mu Karere ka Bugesera , muri rusange bakaba ari abarobyi bagera kuri 282.

Simba avuga ko ubu umusaruro utaboneka neza,bitewe na ba rushimusi bajyana imitego itemewe mu Kiyaga, bagasa n’abazimaramo. Ikindi ngo kijya kigabanya umusaruro mu kiyaga cya Cyohoha ni igihe cy’amapfa gituma amazi agabanuka, bigatuma n’amafi agabanuka ku buryo ngo umusaruro wayo uhora ari muke udahaza isoko rihari.

Mu busanzwe ngo bashoboraga kuroba bakageza kuri toni ebyiri mu kwezi,gusa ngo bitewe n’uko umusaruro umeze mu Kiyaga, baroba nka gatatu cyangwa kane mu cyumweru. Ubusanzwe ngo bareka kuroba mu mezi ya Mata na Gicurasi buri mwaka ngo amafi akure, ariko ngo n’iyo umusaruro wagabanutse cyane, bakabona baroba nk’ibiro 500 gusa ku kwezi, Koperative ishobora kubyumvikanaho, bakaba bahagaritse uburobyi, ifi zikabanza zikiyongera mu kiyaga.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ngo hari umushinga wo kororera amafi mu byuzi bizubakwa hafi y’icyo Kiyaga kugira ngo yunganire ayo aturuka mu biyaga kuko ari make. Nk’uko Simba abisobanura, uwo mushinga ngo uzaterwa inkunga n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), ni ukuvuga ko nibamara kumenya icyo bizatwara, Koperative izatanga uruhare rwayo, na REMA nk’umuterankunga ikagira uruhare rwayo.

Iyo hatabaho icyorezo cya Coronavirus, ubu uwo mushinga ngo wari kuba waratangiye gukorwa, ariko ngo ntibizarenga umwaka utaha wa 2021 udatangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko Simba abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka