Bugesera: Guhagarika uburobyi ntaho bihuriye na #COVID19 - Mayor Mutabazi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko kuba uburobyi bwarahagaritswe mu biyaga bitandukanye byo muri ako karere ntaho bihuriye n’icyorezo cya Coronavirus kuko bisanzwe bikorwa.

Ibyo yabigarutseho mu kiganiro aherutse gutangira kuri KT Radio, aho yibanze ku buryo icyo cyorezo kirimo kwirindwa mu karere ayoboye, cyane cyane hubahirizwa amabwiriza Leta yashyizeho mu rwego rwo kugihashya, ari nabwo umuturage yabajije ibijyanye no guhagarika uburobyi.
Uwo muturage witwa Immaculée yavuze ko kuba kuroba mu biyaga byo muri ako karere bihagaritswe bizabagiraho ingaruka muri bihe bigoye, kuko ariho bahahiraga amafi bakabona ikibatunga.
Agira ati “Ubu ngubu bafunze ikiyaga, nta fi tuzongera kubona! Bakiroba twaragendaga ukigurira agafi ukaza ugateka, none ubu tuzabigenza gute ko nta n’ahandi hantu twemerewe kujya ngo tube twashakirayo?”
Mutabazi yasobanuye ko kuba ibiyaga byafunzwe ntaho bihuriye n’icyorezo cya Coronavirus kuko bisanzwe bikorwa bikamara igihe kiba giteganyijwe.
Ati “Koko kuroba byarahagaze kuva ku ya mbere Mata 2020 bikazamara igihe cy’amezi abiri ni ukuvuga Mata na Gicurasi nk’uko bisanzwe bikorwa, tubyita kuruhutsa ibiyaga, ntabwo rero byatewe n’icyo cyorezo. Ni nk’uko waraza umurima ukamara igihe udahingwa kugira ngo wisubire, niwongera kuwuhinga uzatange umusaruro mwiza.”
Ati “Ni kimwe rero n’ibiyaga ari yo mpamvu byaruhukijwe amezi abiri ngo umusaruro w’amafi wiyongere. Ibyo biyaga ni Gashanga, Kirimbi, Cyohoha ya ruguru n’iy’epfo, Kidogo, Rweru na Rumira. Uwo muturage rero niyihangane kuko bisanzwe bibaho noneho mu kwezi kwa gatandatu uburobyi bukomeze n’umusaruro wabaye mwinshi”.
Uwo muyobozi akomeza avuga ko niba uwo muturage ashonje kimwe n’abandi batungwaga n’uburobyi, ngo babibwira inzego z’ibanze hakagira igikorwa.
Ati “Uwo muturage rero aramutse ashonje kubera ibyo byemezo, nibwo hazamo bwa bufasha. Yakwigaragaza akamenyesha umuyobozi w’umudugudu n’uw’akagari ko nta kindi cyamutunga afite hanyuma abantu bakamufasha kandi turabyikorera nk’abaturage tudategereje ubufasha buva ku rwego rw’igihugu”.
Uretse ibyo biyaga byo mu Karere ka Bugesera, no mu kiyaga cya Kivu buri mwaka ababishinzwe bahagarika uburobyi mu gihe cy’amezi abiri, kugira ngo cyisubire bityo amafi akure kandi yiyongere. Icyakora abatunzwe n’uburobyi muri icyo kiyaga usanga bagaragaza impungenge kuko ngo icyo gikorwa gituma muri ayo mezi babura akazi, imibereho ikabagora.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|