Bugesera: Abarobyi bo mu Rwanda barashinja ab’i Burundi gukoresha imitego itemewe

Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’Akarere ka Bugesera na Komini ya Busoni yo mu Ntara ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego bagenzi babo bo ku ruhande rw’U Burundi bakoresha ngo kuko byatumye umusaruro w’amafi ugabanuka.

Kuradusenge Anicet, umwe mu barobyi barobera mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo avuga ko we na bagenzi be bo ku ruhande rw’u Rwanda babangamiwe n’uburyo bagenzi babo bo muri Komine ya Busoni mu gihugu cy’u Burundi bakoresha mu kuroba, aho ngo bakoresha imitego yica udufi duto byiyongeraho no kurobera mu kajagari.

Agira ati “mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda duhagaritse kuroba mu gihe cy’amezi atatu ngo amafi yiyongere bagenzi bacu bo mu Burundi bakomeza kuroba; ibi bigatuma umusaruro w’amafi ubu waragabanutse kuko ntawe ukirenza ibiro bibiri by’amafi ku munsi mu gihe mbere umurobyi yashoboraga kubona ibiro bitandatu”.

Abarobyi bavuga ko uburyo bagenzi babo b'i Burundi bakora uburobyi butubya umusaruro.
Abarobyi bavuga ko uburyo bagenzi babo b’i Burundi bakora uburobyi butubya umusaruro.

Aba barobyi barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora mu gucyemura iki kibazo kuko kibabangamiye bigatuma ntacyo bakibona mu kiyaga kandi ubundi cyari kibatunze, nk’uko bivugwa Nyiramurava Daphrose.

“Abarobyi bo mu Burundi bakoresha imitego mito cyane ndetse n’inzitiramibu, aho baroba n’umwayi w’amafi bigatuma n’umurama baba bateyemo utabyara umusaruro kuko bahita bayaroba atarakura”.

Aya mafi ngo ni imbonekarimwe kandi ubusanzwe yarabonekaga ku bwinshi.
Aya mafi ngo ni imbonekarimwe kandi ubusanzwe yarabonekaga ku bwinshi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamabuye uhana imbibi na Komini ya Busoni buvuga ko bwari bwaganiriye na bagenzi babo bo ku ruhande rw’u Burundi kuri iki kibazo, ariko ngo bagaragaza intege nke mu gushyira mu bikorwa ibyo bavuganye, nk’uko Oscar Murwanashyaka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye abivuga.

Ati “turacyakomeje imishyikirano kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu n’ubwo tubona bo batabikozwa. Uretse ko twaje gusanga akenshi bamwe muri bo baroba mu masaha y’ijoro hakaba hari n’igihe bavogera amazi yo k’uruhande rwacu”.

Murwanashayaka avuga ko impande zombi ziri kuganira ngo iki kibazo kirangire.
Murwanashayaka avuga ko impande zombi ziri kuganira ngo iki kibazo kirangire.

Uretse kandi kutubahiriza amategeko agenga abarobyi n’amasaha baroberaho, aba barobyi bo mu gihugu cy’u Burundi ngo bakunze no kuvogera amazi yo ku ruhande rw’u Rwanda, inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zikavuga ko zigiye gushyiraho ingamba zo kujya zibafata bakabihanirwa by’intangarugero.

Mu Rwanda hashyizweho gahunda yo kuroba byubahirije amategeko abakora uyu mwuga bibumbira mu makoperative ndetse bagafata n’igihe cyo gutegereza ko amafi akura neza; mu gihe rero ibi byaba bidakozwe ku ruhande rw’u Burundi abarobyi bavuga ko byakomeza kubaca intege mu kazi kabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka