Basanga inkoko ari itungo ritoya ariko ryazamura uryoroye

Aborojwe inkoko mu mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho ari wo PRISM, bavuga ko basanze inkoko ari itungo ryazamura uryoroye, abyitwayemo neza.

Bahamya ko inkoko zifasha umuntu kwiteza imbere
Bahamya ko inkoko zifasha umuntu kwiteza imbere

Babivuga nyuma y’amezi umunani gusa bahawe buri wese inkoko icumi hamwe n’ibiro 25 by’ibiryo, amabati abiri, imisumari ndetse n’indandi zo gushyira mu madirishya y’ibiraro by’inkoko, hamwe n’inyigisho zibafasha mu iterambere bagiye bahabwa binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya babumbiwemo.

Uwitwa Aloysie Kawera w’i Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko abifashijwemo n’inkoko yahawe ndetse n’itsinda ryo kubitsa no kugurizanya arimo, yakoze ibikorwa birimo gutera ishyamba, yiteze ko mu bihe biri imbere rizamubashisha kugura n’indi mirima.

Agira ati “Izo nkoko bazimpaye nta tungo na rimwe mfite, sinari no kubasha kuryigurira kuko mfite abana bageze mu mashuri yisumbuye, no kubarihirira ubwabo bikaba ari ikibazo kuko mbifasha. Umwe ari mu wa mbere undi ari mu wa kabiri.”

Akomeza avuga ko inkoko icumi yahawe zimuha amagi amufasha kuba ubu abona amakaye y’abana, ndetse n’amafaranga yo kwizigamira mu itsinda.

Yungamo ati “Ufungutse mu mutwe, inkoko zifite akamaro.”

Kawera yabashije no kwegeranya amafaranga ibihumbi 36 yasabwaga, kugira ngo abashe kwitura mugenzi we na we yoroje. Yayabonye agurishije kuri za nkoko bamuhaye, kandi ngo afite gahunda yo kwigurira izindi enye zisanga eshatu asigaranye ku za mbere, agakomeza ubworozi, ari na ko ashakisha n’ibindi bikorwa bimuzamura.

Beata Uwamwiza na we w’i Sazange ari mu bituwe n’abahawe inkoko mbere. Inkoko yahawe ubu ni ibirwano bikuru, ariko ahereye ku nyigisho yahawe no ku buryo yabonye abazihawe ku ikubitiro zarabagiriye akamaro, avuga ko yasanze inkoko ari itungo ritoya abantu basuzugura, ariko ko rigenjwe gake gake rizamura nyiraryo.

Ati “Niba baraduhaye umushwi uhagaze ku mafaranga 2500, nshobora kwitura ntagurishije kuri za nkoko zanjye. Amasake ane bampaye, wenda nk’igihe ageze mu bihumbi umunani icyenda nshobora kuyagurisha nkagura ihene. Noneho za zindi esheshatu zitera nsigaranye, amagi amfasha kugura isabune, umunyu, gutanga ay’itsinda n’ibindi”.

Yongeraho ko kubera ko ubwoko bw’inkoko babaha bwitwa Sasso butabyara, amafaranga agenda akura mu magi yamufasha no kugenda yegeranya buke buke, amafaranga yo kugura izizasimbura izo afite.

Uwamwiza anavuga ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya babumbiwemo abafasha cyane. Ku giti cye yamubashishije guhera ku mafaranga 1000 yari afite atangira kuyitabira, none ubu yubatse mu rugo inzu y’ibyumba bibiri, ubwiherero n’ubwogero. Agereranyije byamutwaye amafaranga hafi ibihumbi 500 yagiye aguza mu itsinda.

Afite na gahunda y’uko mu bihe biri imbere urugo rwe ruzaba rugizwe n’inzu zirimo amatungo, ibi kandi byose akaba abikora wenyine.

Ati “Itsinda ryaradukanguye. Hari umuntu wumva ko abonye amafaranga igihumbi ayarira, akayanywera, akayarangiza. Ariko ubu 1000 nshobora kukimarana ukwezi, mvuga ko ari ay’itsinda, umwana yansaba umunyu sinyakoreho, nkaba nakwemera nkagura uwa 50.”

Yungamo ati “Mu itsinda twungurana ibitekerezo, ukaba wahera ku byo mugenzi wawe avuze ukakuririraho ukagira aho ugera. Ujya mu itsinda bakakuguriza ibihumbi 20, ukabyifashisha mu guhinga ibishyimbo, wakweza imifuka ibiri ukayibyaza igikorwa. Umuntu utajya mu itsinda arasinziriye, ntiwamubwira ngo yumve”.

Uwamwiza afite gahunda y'uko mu bihe biri imbere uru rugo ruzengurutse inzu ye ruzaba rugizwe n'inzu zirimo amatungo
Uwamwiza afite gahunda y’uko mu bihe biri imbere uru rugo ruzengurutse inzu ye ruzaba rugizwe n’inzu zirimo amatungo

Vedaste Nteziryayo ushinzwe ubworozi mu mushinga PRISM, avuga ko mu Karere ka Huye bamaze kuhatanga inkoko 3,380 ku miryango 338 habariyemo n’abamaze kwiturwa, kuko izo bo batanze ku ikubitiro ari 1690 ku miryango 169.

Anasobanura ko mu kwitura kandi, umuntu atanga amafaranga avamo ibingana n’ibyo yahawe, ni ukuvuga inkoko, amabati n’imisumari ndetse n’urudandi byo kubaka ikiraro hamwe n’ibiryo byo kwifashisha mu ntangiriro.

Ikindi ni uko abamaze kwitura bari hafi kuzabaha ihene ebyiri ebyiri, nk’uko byari biteganyijwe mu mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka