Baranenga ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo bikorwa n’uruganda begerejwe

Aborozi b’inkoko bo mu Karere ka Huye bavuga ko n’ubwo begerejwe uruganda rw’ibiryo by’amatungo ntacyo rubamariye, kuko ibiryo rukora aho kuzamura umusaruro biwugabanya.

Aborozi b'inkoko babigize umwuga b'i Huye bahitamo kugura ibiryo bihenze bakura i Kigali aho gukoresha ibya Huye Deeds kuko ngo bibahombya
Aborozi b’inkoko babigize umwuga b’i Huye bahitamo kugura ibiryo bihenze bakura i Kigali aho gukoresha ibya Huye Deeds kuko ngo bibahombya

Ibi ngo bituma bemera bakajya guhahira ibiryo i Kigali, n’ubwo bituma inyungu bari biteze ku musaruro igabanuka kubera amafaranga batanga ku modoka zitwara ibyo biryo.

Umworozi wororera mu mu Murenge wa Ngoma utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Ibiryo by’i Sovu mbigura ari amaburakindi kuko iyo mbyifashishije umusaruro uhita ugwa ugereranyije n’iyo naguze iby’i Kigali.”

Ibiryo by’i Sovu avuga ni iby’uruganda Huye Feeds ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cyo mu Karere ka Huye mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Huye.

Atanga urugero ku nkoko z’amagi agira ati “iyo ngabuye iby’i Sovu, inkoko zatangaga amagi ku rugero rwa 90% zariye ibyo tugura i Kigali, zitera amagi ku rugero rwa 60%, yaba menshi akaba 70%.”

Mugenzi we wororeye mu Murenge wa Tumba na we avuga ko inkoko ze yazigaburiye ibiryo bya Huye Feeds ziri gutera ku rugero rwa 85%, hanyuma umusaruro uragabanuka ugera kuri 50% mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ati “Nyuma yo kugabanuka k’umusaruro zatangiye no kuryana, ku buryo napfushije izigera ku 100. Icyambabaje ni uko nabibasobanuriye, nkababwira ko byabaye ntangiye kugaburira ibiryo byabo, ntibagira icyo babikoraho.”

Undi mworozi wifashishije ibiryo by’uru ruganda ku nkoko z’inyama agira ati “Hari igihe ibiryo by’i Kigali byabuze, mara ibyumweru bibiri ngabura ibya Sovu. Natangiye kubiziha zifite ikilo kimwe n’amagarama 400, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri zapimaga kimwe na 500. Ibyo ntibibaho.”

Uru ruganda Huye Feeds rwubatswe n’abanyakoreya mu mwaka w’2016 bahita batangira kurugeragerezamo ibiryo by’Inkoko, ingurube, amafi n’inka.
Mu mpera z’ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2018 barushyikirije Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ari na yo iri kurukurikirana mu gihe hategerejwe ko ruhabwa abikorera.

Aborozi bavuga ko rugifitwe n’abanyakoreya ibiryo rwakoraga byari byiza, ariko ko byahindutse aho bagendeye.

Icyakora Felix Nyirishema, umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi uri kuruyobora ubungubu, ntiyemeranywa n’abavuga ko ibiryo bakora bitazamura umusaruro. N’ikimenyimenyi ngo ababikenera bagenda biyongera.

Ati “Twatangiye mu Ukuboza 2018 dukora toni zigera kuri 40 mu kwezi. Mu kwa mbere uyu mwaka twakoze noneho toni 52 n’ibiro 125. Mu kwezi gushize kwa karindwi twakoze toni 405 n’ibiro 823. Urabona ko tumaze gukuba inshuro icumi umusaruro dushyira ku isoko.”

Na none ariko, urebye ibi biryo bigurwa ahanini n’ab’ahandi batari abanyehuye nyamara ari bo rwegerejwe. Urugero nko kuri toni 405 bakoze mu kwezi gushize kwa karindwi, ibyagurishirijwe i Kigali ni toni 189 naho i Huye hagurishirijwe toni 67 gusa.

Aborozi b’i Huye bifuza ko ruriya ruganda rwahabwa abashoboye gukora ibiryo bitanga umusaruro, kuko ngo guhendwa bajya kugurira kure batabyishimiye.

Ntitwabashije kuvugana n’abashinzwe ibyo kwegurira inganda abikorera mu rwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, ariko bivugwa ko hari kampani enye zapiganiwe kurukoreramo, harimo ebyiri zo mu Rwanda, imwe yo muri Koreya, n’imwe yo muri Afurika y’Epfo.

Muri iyi minsi ngo hazigwa ku byo aya makampani yagaragaje yakorera muri uru ruganda, ku buryo byanze bikunze uyu mwaka uzashira hari abatangiye kurukoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka