Bahawe inka biyemeza gukora ikimina cyo kuzivuza

Abarokotse Jenoside 10 bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, kuwa gatandatu tariki 7/9/2019 baremewe inka n’abakozi b’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), bahita biyemeza kuzakora ikimina cyo kuzivuza.

Bahawe inka biyemeza gukora ikimina cyo kuzivuza
Bahawe inka biyemeza gukora ikimina cyo kuzivuza

Nk’uko bivugwa na Pascal Ngendahimana umwe mu bahawe inka, ngo biyemeje gukora ikimina cyo kuzajya bavuza izo nka bahawe, kuko bazi ko ufite mituweri atarembera mu rugo. Kuri bo, iki kimina ngo kizatuma n’inka zabo zitarwara ngo habure amafaranga yo kuzivuza.

Agira ati “Twiyemeje ko mu cyumweru gitaha tuzakora ikimina, inka yacu nirwara tujye dukora muri ya sanduku tuyivuze. Buri cyumweru dutange 200 cyangwa 300 cyangwa na none 500.”

Kuba kandi bahawe inka n’abakozi b’ibitaro bya Kaminuza, kuri bo ngo ni ukubasanasana bwa kabiri, kuko ubusanzwe babasanasana iyo babagannye barwaye.

Ngendahimana ati “Hari umuhanzi wavuze ngo kwa muganga barasanasana amagara akicuma. Na bo baradusanasannye, amagara yacu agomba kwicuma kuko uruhinja ruzasoma kuri ya nshyushyu rukamererwa neza.”

Christine Mukamurera yamaze kwakira inka, arataraka ku bw’ibyishimo. Ngo aheruka korora izari iza sebukwe wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abicanyi bariye.

Gutaraka yabitewe n’ibyishimo by’uko yumva agahinda yaterwaga no kubaho nabi, nyuma yo gupfakara, kagiye kuvaho.

Agira ati “Agahinda nari mfite kagiye gushira. Nzakamarwa n’iri tungo, nzakamarwa n’ibishingwe rizampa, nzakamarwa n’amata. Amata nzayasangira n’abaturanyi, n’iyi nka nzayikunda nk’uko nkunda umwana nabyaye.”

Mbere yo gutanga inka, abakozi ba CHUB babanje gusuzuma ku buntu abatuye muri Mukura bafite indwara bifuza gusuzumisha, bamaranye igihe.

Umuyobozi mukuru wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko abaganga 15 bazanye ku kigo nderabuzima cya Mukura, hamwe n’abaforomo babafasha, bahasuzumye abarwayi 306.

Ku kigo nderabuzima cya Mukura, abaganga n'abaforomo bo kuri CHUB bavuye abarwayi basaga 300
Ku kigo nderabuzima cya Mukura, abaganga n’abaforomo bo kuri CHUB bavuye abarwayi basaga 300

Bivuje indwara zirimo iz’amaso, izo mu mubiri, iz’uruhu, iz’amenyo, iz’ubuhumekero, iz’umuvuduko w’amaraso, na diyabete.

Abo basanze bikenewe gukorerwa ibizamini mu buryo bwimbitse babahaye inzandiko zibemerera kuzabasanga kubitaro bagakomerezayo kwivuza.

Abanyamukura kandi bagiriwe inama ku mirire myiza n’isuku, banashishikarizwa kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Abaganga n'abaforomo bo muri CHUB bavuye abaturage bo mu Murenge wa Mukura banabagira inama ku mirire, isuku na mituweri
Abaganga n’abaforomo bo muri CHUB bavuye abaturage bo mu Murenge wa Mukura banabagira inama ku mirire, isuku na mituweri

Dr. Sendegeya, nyuma yo gutanga inka, yagize ati “Ntabwo umuntu w’Umunyarwanda usobanukiwe, baba bakirirwa baza mu rugo kumwibutsa akamaro ko kugira isuku n’ako kwitabira ubwisungane mu kwivuza.”

Igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside, abakozi ba CHUB bagitangiye muri 2011. Bamaze gutanga inka 138 mu mirenge icyenda kuri 14 igize akarere ka Huye.

Amafaranga yo kuzigura atangwa n’abakozi b’ibi bitaro (ubu hari 543 hatabariyemo abakora isuku n’abarinda umutekano) biyemeje kuzajya batanga 2% ku mushahara wabo w’ukwezi kumwe.

Kujyanisha kuremera no kuvura byo babitangiye muri 2016, kandi biyemeje ko ibi bikorwa byombi bizahora ari ngarukamwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka